Subscribe by rss
    Friday 15 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, May 18th, 2013
    Block4--ibikorwa-National / Feature | By gahiji

    Guverineri Kabahizi yasuzumye aho akarere ka Rutsiro kageze gahigura imihigo y’umwaka wa 2012 – 2013

    Guverineri Kabahizi  yasuzumye aho akarere ka Rutsiro kageze gahigura imihigo y’umwaka wa 2012 – 2013

    Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, Kabahizi Celestin afatanyije n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’intara n’abayobozi b’akarere ka Rutsiro tariki 17/05/2013 barebeye hamwe ibimaze kugerwaho  mu mihigo y’akarere y’umwaka wa 2012 – 2013 mu rwego rwo kwitegura isuzuma rizakorwa n’abo ku rwego rw’igihugu mu mpera z’uyu mwaka w’imihigo.

    Urwego rw’intara rwasuzumye imihigo 12 mu mihigo 47 akarere ka Rutsiro gafite muri uyu mwaka. Umwe muri iyo mihigo ni umuhigo wo gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage.

    Akarere kahize ko kazegereza amashanyarazi ingo 6765, ibyo bikazagerwaho hifashishijwe inkunga y’ikigega cy’igihugu gishinzwe gutsura amajyambere y’icyaro (RLDSF). Uyu muhigo wateganyirijwe amafaranga 401.296.330

    Bamwe mu baturage bagombaga kwegerezwa ayo mashanyarazi ni abatuye aho bita mu Bitenga mu murenge wa Ruhango, uduce tumwe na tumwe two mu mirenge ya Boneza Boneza, Mukura, Mushubati, Manihira, Rusebeya na Gihango.

    Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buvuga ko amafaranga yose yari ateganyijwe muri icyo gikorwa akarere kayabonye ku buryo uwo muhigo wo kwegereza umuriro w’amashanyarazi ingo 6765 umaze kugerwaho 100%. Icyakora akarere kasobanuye ko amalisiti gafite ari na yo kamurikiye abo ku rwego rw’intara ari ay’ingo 2406 zatangiye gukoresha ayo mashanyarazi afatiye ku muyoboro uturuka mu karere ka Karongi.

    Guverineri Kabahizi yavuze ko lisiti zikenewe kuko ari zo zigaragaza abaturage babonye umuriro kuruta kubivuga mu magambo gusa.

    Guverineri ati : “ Abantu nibaza gusuzuma uwo muhigo bazagusaba kubereka lisiti z’ingo zegerejwe umuriro kuko izo lisiti ni zo zizatuma babasha kumenya ngo kwa Kabahizi warahageze, kwa Jeanine warahageze.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere mu karere ka Rutsiro, Nsanzimfura Jean Damascène yasobanuye ko umuhigo bahize ari uwo gukora imiyoboro y’amashanyarazi ishobora kugeza amashanyarazi ku baturage 6765.

    Guverineri yababwiye ko abazaza kugenzura batazareba aho imiyoboro inyura gusa ahubwo bazareba ingo zifite amashanyarazi.

    Mu yindi mihigo yasuzumwe harimo umuhigo wo gukora amaterasi. Urwego rw’intara rwabwiye abo mu karere ko gukora amaterasi gusa bidahagije ahubwo ko bagomba no kugaragaza uburyo abyazwa umusaruro.

    Mu bikorwa remezo nk’imihanda, akarere kasabwe gusobanura neza uko amafaranga yakoreshejwe ndetse n’ibyo yakoze kuko hari ahantu hato hagaragaye ko hakoreshejwe amafaranga menshi.

    Ku muhigo w’inyubako z’imirenge SACCO, umukozi ushinzwe gukurikirana uwo muhigo yagaragaje ko hari inyubako 11 zuzuye muri 13 zigomba kubakwa, ariko izo urwego rw’intara rwemeye ko zuzuye ni eshatu gusa kuko ari zo batangiye gukoreramo mu gihe izindi zigifite ibigomba kongerwaho bitararangira.

    Ku muhigo w’inyakiramashusho ijana zigomba gushyirwa ahantu rusange hirya no hino mu midugudu hahurirwa n’abaturage bakazireba kugira ngo babashe kumenya amakuru ndetse no gukurikira ibiganiro bitandukanye biganisha kuri gahunda za Leta, akarere kagaragaje ko 91 zimaze kuboneka. Buri kigo nderabuzima, ibigo by’amashuri, imirenge n’izindi nzego zitandukanye zashishikarijwe kubyigurira. Icyakora uyu muhigo na wo wavuzweho ko utahiguwe uko bikwiye kuko bisa n’ibyakozwe n’abantu ndetse n’ibigo ku giti cyabo, zimwe muri izo nyakiramashusho zikaba zidakoreshwa, izindi na zo zikaba zarashyizwe ahantu nko mu bigo by’amashuri ku buryo bidashobora korohera buri muturage wese kuyireba.

    Undi muhigo na wo wasuzumwe bikaba byagaragaye ko ugomba kongerwamo ingufu ni umuhigo wo kubaka ibyumba by’amashuri n’ubwiherero, aho byagaragaye ko hari aho ibyumba by’amashuri byarangije kubakwa ariko ubwiherero bukaba butarubakwa kubera ko ngo hari ubundi buhasanzwe abanyeshuri bagomba kwifashisha mu gihe ubundi butaraboneka.

    Guverineri yabwiye abayobozi bo mu karere ka Rutsiro ko intara itazanywe no kubanenga cyangwa se kubaha amanota, ahubwo kwari ukubabwira ko igihe gito basigaranye bagomba kwitwara neza bakitegura isuzumwa rizakorwa n’abo ku rwego rw’igihugu.

    Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard yashimiye urwego rw’intara ku isuzuma rwabakoreye kuko bigiye gufasha akarere kwitegura isuzuma rigiye gukurikiraho rizakorwa n’abo ku rwego rw’igihugu ari na bo bazatanga amanota.

    Mu mwaka ushize wa 2011 – 2012, akarere ka Rutsiro kari kahize imihigo 32 kaza inyuma y’utundi turere ku mwanya wa 30 mu kuyesa n’amanota 82,3%.

    Uyu mwaka w’imihigo wa 2012 – 2013 akarere kahize imihigo 47.

     

    Related News
    Tweet

    Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead

    Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Rwandan national arrested in Malawi over fraud

    No silence on corruption-Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED