Imiyoborere iteza imbere abaturage ni icyizere cy’uko Jenoside itazongera kubaho ukundi
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB) kirahumuriza abayirokotse kandi kinashimangira ko kizakomeza kugira uruhare mu guteza imbere imiyoborere myiza mu gihugu cy’urwanda kuko imiyoborere mibi ariyo yabaye intandaro ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Ibi bikaba byaratangajwe n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza, ubwo basuraga urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe abatutsi rwa Ntarama no gusura bamwe mubarokotse Jenoside bo mu karere ka Bugesera.
Kwibuka ni umwanya wo gutekereza ku mateka mabi ya Jenoside ariko banareba imbere kugira ngo bubakire igihugu ku mateka mashya kandi meza. Ku kigo nka RGB ni n’umwanya wo gufata mu mu mugongo no kumva akababaro n’agahinda by’abayirokotse nk’uko byatangajwe Prof. Shyaka Anastase, umuyobozi mukuru wa RGB.
Abakozi mu rwibutso rwa Ntarama bashyira indabo kumva
Yagize ati “ ubu mu Rwanda twiyemeje kugendera ku miyoborere yimakaza agaciro n’imibereho myiza by’umuturage. Gufata mu mugongo abarokotse nk’ibi twakoze uyu munsi ni inkingi ikomeye tudashidikanya ko byitabiriwe n’abanyarwanda twese byageza igihugu ku mahoro n’amajyambere arambyeâ€.
Prof. Shyaka avuga ko RGB n’abakozi bayo basuye abaturage barokotse Jenoside batishoboye batuye mu mirenge ya Ntarama na Nyamata mu karere ka Bugesera kugira ngo basubizemo icyizere cyo gukomeza kubaho kandi neza.
Murugo rw’umukecuru Nyiramafaranga
“RGB mu nshingano dufite harimo gukurikirana imikorere y’amadini n’imiryango nyarwanda itari iya Leta. Kuza ku rwibutso rwa Ntarama ruri mu cyahoze ari urusengero ni umwanya wo kongera gutekereza ku buryo Jenoside yakozwemo ngo bikomeze biduhe imbaraga zo kunoza akazi kacu dukaza ingamba z’uko bitazongeraâ€.
Aba bakozi bakaba basuye urugo rw’umukecuru w’inshike witwa Nyiramafaranga Donatilla w’imyaka 77 y’amavuko utuye mu murenge wa Ntarama ndetse n’umusaza witwa Kabega Alphonse w’imyaka 76 banabaha inkunga yo kubafasha mubuzima bwabo bwa buri munsi.