Rubavu: njyanama yasabye akarere kurangiza imihigo itararangira
Bahame Hassan umuyobozi w’akarere ka Rubavu
Mu mihigo ya 2012-2013 akarere ka Rubavu kahize gushyira mu bikorwa imihigo ine itarashobora kurangira, none inama njyanama y’akarere ka Rubavu yasabye akarere ko mu minsi isigaye ngo umwaka urangire kaba kamaze kuyirangiza.
Nkuko byagarutsweho mu nama njyanama y’akarere ka Rubavu yateranye taliki ya 26/6/2013, imihigo ibiri niyo ikiri hasi irimo  uwo kubaka ikibuga cy’imikino hamwe no kwishyuza amafaranga yagurijwe abaturage muri gahunda ya VUP, abaturage bahawe amafaranga bakaba barinangiye kuyatanga nkaho ari impano bahawe kandi barayagurijwe kugirango abafashe kuva mubukene ariko bayasubize afashe n’abandi.
Indi mihigo yashoboye gukorwa ariko ntirangizwe irimo kubaka inyubako z’utugari aho 48 arizo zimaze kuzura mu tugari tugera kuri 80 hamwe no kubaka ishuri ry’imyuga riri mu murenge wa Nyamyumba ryatewe inkunga n’uruganda rwa Bralirwa.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Bahame Hassan agaragaza impamvu iyi mihigo itashoboye kurangira, avuga ko byavuye kubafatanyabikorwa bari bemeye kubikora ariko bakaza gutungurwa no kubura amafaranga bikaza kudindira. Nubwo ibi bikorwa byari byitezwe mu mihigo bishobora kutagerwaho, ngo akarere ka Rubavu ntikazakora imihigo gashingiye ku manota nubwo ari meza, ariko ngo gukora ibikorwa bigirira akamaro abaturage nibyo bigomba kwitabwaho.
Muri iyi nama njyanama yahuje akarere ka Rubavu byemejwe ko ingengo y’imari izakoreshwa 2013-2014 izangana na 11 128 922 974 y’amafaranga y’u Rwanda ikaba yongerewe nyuma y’uko akarere kari kateganyije miliyari zigera kuri 10 606 360 074 y’amafaranga y’u Rwanda, njyanama ikaba yasabye imirenge yakongererwa ubushobozi igabanywa miliyoni 27 naho urwibutso rwa Gisenyi ruri kubakwa kuva 2012 nubu rutaruzura rukongererwa miliyoni 20.
Akarere ka Rubavu kakaba kasabwe gutegura neza inama izahuza ubuyobozi bw’akarere, abakavukamo n’abafatanyabikorwa mu nama yo kubamurikira ibihakorerwa kandi bagiramo uruhare inama iteganyijwe mu kwezi kwa Munani mu mujyi wa Kigali.