Ruhango: Abayobozi barasabwa gukoresha ubushobozi bucye buhari bagamije kugera kuri byinshi
Abayobozi b’inzego zitandukanye barasabwa gushishikarira guhanga udushya
Guverineri Munyantwali Alphonse arasaba abayobozi ku nzego zose guhora bashakashaka udushya dufasha kugeza abo bayobora ku mibereho myiza no kwihutisha iterambere ryabo. Akaba yarabibasabye  nyuma yo kugaragarizwa imihigo imirenge y’akarere ka Ruhango izesa mu mwaka wa 2013-2014.
Yabasabye kandi gukoresha ubushobozi bucye buhari bagamije kugera kuri byinshi bishoboka. Yashimangiye ko umuyobozi atagomba guta umwanya mu kwerekana ibibazo, ko imbaraga zigomba gushyirwa mu gushaka ibisubizo byabyo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier, yagaragaje ko Akarere ka Ruhango kishimira ibyo kagezeho mu mihigo y’umwaka ushize “2012-2013â€, anasobanura ko umwaka warangiye hari amasomo menshi yawugaragayemo nk’ igenamigambi rinoze, gahunda inoze y’ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa, gutegura ibyangombwa ku gihe, aho atanga urugero gutegura no gutanga amasoko, guteza imbere ibikorwa remezo, kongera umusaruro n’umuco wo guhiganwa..
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge berekanye ibyagezweho mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013, banahiga imihigo Imirenge bayobora izashyira mu bikorwa mu mwaka wa 2013-2014.
Iyi mihigo y’imirenge ikaba yaravuye mu y’utugali, iy’utugali iva mu y’imidugudu, iy’imidugudu ikaba yarateguwe hashingiwe ku mihigo y’imiryango.
Igikorwa cyo guhiga imihigo y’umwaka mushya kikaba gikurikira isuzuma ry’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka ushize kuva ku murenge kugeza ku muryango.