Gicumbi – Intore ziri kurugerero ngo niwo musemburo w’iterambere ry’u Rwanda
Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bo mu karere ka Gicumbi bari mu itorero bavuga ko ibikorwa ndetse n’ibyo bakorera mu itorero bibatoza kugira indangagaciro na kirazira ndetse bikaba ari umusingi w’iterambere ry’igihugu.
Intore 344 nizo zaturutse mu mirenge 3 muri imwe igize akarere ka Gicumbi zikaba ziri gutorezwa mu murenge wa Byumba mu kigo cy’amashuri cya G.de la Salle kuva tariki 4/1/2015 bakazamara iminsi itatu muri iri torero rizasoza tariki 7/01/2015 bavuga ko ibyo bigira mu itorero aribo musingi w’iterambera.
Ribwiruwumva Jean Bosco n’intore iri gutorezwa hamwe na bagenzi be baturutse mu mirenge 3 muri imwe igize akarere ka Gicumbi avuga ko hari byinshi batari basobanukiwemo neza ku mateka y’u Rwanda bigira mu itorero.
Zimwe mu nyigisho bigishwa harimo uburyo abanyarwanda bo ha mbere babanaga neza bafitanye ubumwe ariko abakoroni bakaza bakabibamo amoko bashaka kubacamo ibice kugirango babone uko babatanya bakabategeka.
Ibyo bikaba ari bimwe byaje gukurura umwiryane mu banyarwanda ndetse bituma haba na jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.
Ikindi ni indangagaciro na kirazira byarangaga abanyarwanda ba kera bikaba ari nabyo bigishwa kugirango bibarange.
Muri kirazira ngo bigishwa uburyo bagomba kubumbatiramo ikintu icyo ari cyo cyose cyasenya ubunyarwanda dore ko ubu nyuma y’imyaka 20 ishize jenoside ihagaritswe n’ingabo za RPF inkotanyi abanyarwanda bamaze kwiyubaka muri byinshi.
Nambajimana Eric nawe asanga itorero rizatuma nk’urubyiruko bagira uruhare mu bikorwa by’iterambere.
Ngo nyuma yo gusoza itorero ngo bazajya mu midugudu yabo aho bazajya bakora ibikorwa by’urugerero bafasha abatishoboye harimo kububakira uturima tw’igikoni, kububakira ubwiherero kubatabugira, no kubafasha mu bindi bikorwa byo kubavana mubukene.
Umutoza w’intore ku rwego rw’akarere ka Gicumbi Simango Maxime avuga ko gutoza urubyiruko ubutore ari uburyo bwo kubafasha kwimakaza ubunyarwanda no kongera kubatoza ubupfura no kubaremamo ikizere kuko izo ntore arizo maboko y’u Rwanda rw’ejo hazaza.
Ikindi ngo babigisha inyigisho zibafasha gukunda u Rwanda no kubereka inzira nyayo yo kubaka igihugu cyababyaye birinda uwo ari we wese wasubiza u Rwanda inyuma.