Kamonyi: Inyigisho z’itorero zizafasha urubyiruko kutishora mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi
Mu gihe bamwe mu rubyiruko bavuga ko hari abishora mu biyobyabwenge babitewe no kwiheba baterwa n’ubushomeri cyangwa ubukene. Abitabiriye Itorero ry’Inkomezabigwi barangije amashuri yisumbuye, barahamya ko inyigisho bahabwa zizabafasha guhangana n’ibyo bibazo.
Itorero ry’inkomezabigwi ryatangiye tariki 5/1/2015, ryitabirwa n’urubyiruko rugera ku 2100. Urwo mu murenge wa Runda rurahamya ko hagiye hagaragara imyitwarire itari myiza kuri bamwe muri bagenzi babo. ngo bakaba babiterwa no kwiheba kubera kubura akazi n’ubukene. Ariko kuri ubu ngo inyigisho bahabwa mu itorero zibafasha kubisohokamo.
Itorero Ngo  ryabafashije kuganira ku kibazo cy’ubushomeri, basobanurirwa ko bashobora gukora Koperative bagakora imishinga y’iterambere maze bakegera Saccos zikabaha inguzanyo. Bigishirijwemo n’indangagaciro zibereye umunyarwanda ku buryo bagiye guharanira kuba intangarugero mu bandi.
Bamwe mu babyeyi barebera imyitwarire y’urubyiruko, bahangayikishijwe n’uburyo umubare w’abanywa ibiyobyabwenge wiyongera. Kamanayo Stanislas aragira ati “urubyiruko rumaze kugera mu mashuri yo hejuru ntabwo ruzi ko akamogi ari akantu kabi kabayobya mu mutweâ€.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, atangaza ko intego z’Itorero ry’igihugu mu rubyiruko ari ukurufasha gukunda igihugu no kugikorera, bakaba bagomba kwirinda ibibangiriza ubuzima kuko igihugu gikeneye abantu bazima.
Aremeza ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko kigihari. Ku bw’iyo mpamvu abari mu itorero bakaba batozwa kugira umuco mwiza wo gukunda igihugu. Bakabasobanurira ububi bw’ibiyobyabwenge kuko bigira uruhare mu kubangiriza ubuzima, bikaba byabangamira imibereho ya bo y’ejo hazaza.
Muri iri torero, urubyiruko rwasabwe gukunda umurimo no kutagira akazi basuzugura, bakirinda ababashukisha akazi bakabashora mu ngeso mbi zirimo ubujura n’uburaya.
Marie Josee Uwiringira
Â