Rubavu na Nyabihu bongeye gusabwa kumenya gutanga serivise nziza
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB gikomeje gushishikariza abanyarwanda gutanga serivise nziza mubyo bakora haba ku bacuruzi n’abandi bakira abantu.
Taliki ya 14/1/2013 nibwo RDB yageze mu karere ka Rubavu ishishikariza abacuruzi hamwe n’abandi batanga serivise kumenya guha ababagana serivise nziza zirimo kubaha umwanya no kubitaho kandi bakabafata neza umuntu akagenda yishimye aho kugenda ababaye bitewe n’uburyo bamwakiriye.
Nubwo RDB ibi bishishikarizwa abatanga serivise, inyungu nini igarukira kubatanga serivise kuko aribo bongera ababagana ariko ngo abanyarwanda ntibaramenya kwita kubabagana no kubakurura bigatuma u rwanda ruza ku mwanya wa nyuma mu karere mugufata neza abaguzi.
Gahunda yitwa « Na yombi akirana urugwiro abakugana» aho ishishikariza abanyarwanda kwakirana ibyishimo n’ urugwiro ababagana babasaba serivise, kubaha umwanya no kumenya gutanga amakuru kubyo umuntu ukugana ashaka ukayamuha neza nibyo yibandaho, ndetse byiyongeraho kubahiriza igihe mu gutanga serivise.
Umwali Laetitia, umukozi ushinzwe itumanaho muri RDB avuga ko iyi gahunda batangije igenda itanga umusaruro, ngo yatangijwe kuko abantu bashoboye gusobanukirwa ibyiza byo gutanga serivise nziza birimo kongera umubare w’ababagana bigatuma ibyo bakora byihuta.
Avuga ko abahabwa serivise babyishimira ndetse n’abantu bakanoza akazi bakora bigatuma bitanga umusaruro mwiza.