Subscribe by rss
    Saturday 16 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Feb 8th, 2013
    featured1 / Rwanda Politics | By gahiji

    Abanyamabanga b’uturere n’Intara y’Amajyepfo bongeye gushyigikira AgDF

     

    Abanyamabanga bakorera ku turere n’Intara y’Amajyepfo tariki 06/02/2013 bongeye gushyira andi mafaranga mu kigega Agaciro Development Fund ubwo basozaga amahugurwa bakoreye mu karere ka Nyanza ku buryo bwo kunoza imitangire ya servisi nziza aho bagiye bakorera hatandukanye. Ibihumbi 280 by’amafaranga y’u Rwanda babishyikirije Intara y’amajyepfo ngo izabibashyirire mu kigega cy’AgDF

     

    Iyo mihigo yabo bayihiguriye mu nama isanzwe ibahuza rimwe mu gihembwe ngo bungurane ibitekerezo mu kazi bakora ko kuba abanyamabanga b’uturere n’Intara.

    Si ku nshuro ya mbere bashyize  amafaranga mu kigega cy’Agaciro Development Fund kuko bavuga ko ari bumwe mu buryo bubafasha  kwihesha agaciro no kugahesha abanyarwanda bose aho bari muri rtusange. Buri we mu bushobozi bwe yatanze amafaranga ahereye ku bihumbi 10 ukazamura bitewe n’uko barutanwaga mu bushobozi.

    Abanyamabanga b’uturere n’Intara y’Amajyepfo bongeye gushyigikira AgDF

    Ubwo amafaranga yakusanwaga yose hamwe yateranyijwe agera ku bihumbi 280 y’u Rwanda maze nibwo bayamurikiye ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo babusaba ko bwazayabashyirira mu kigega cy’agaciro Delopment Fund.

    Bongeye gusobanura ko gutanga amafaranga agenewe kujya mu gaciro Develoment Fund bitarangiriye aho ngo igihe cyose bibaye bazajya bibwiriza bayatange nta w’undi muntu ubibikije kuko iterambnere ry’u Rwanda ribareba kandi nabo bakaba bashaka kurigiramo uruhare nk’uko Nyantwari Rafiki umunyamabanga w’akarere ka Kamonyi mu izina rya bagenzi be yabitangaje.

    Usibye amafaranga bashyize mu kigega agaciro Development Fund banagarutse no ku mikorere yabo bwite igomba kubaranga bavuga ko bagiye guhindurira isura akazi bakora bakareka kuba abanyamabanga  basanzwe ahubwo bakagira uruhare muri gahunda zitandukanye zijyanye n’iterambere ry’uturere bakoreramo.

    Bagize bati: “Umunyamabanga uzi icyo akora kandi wihesha agaciro agira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere abo bakorana bakajya inama muri byose kuruta kwirirwa yandika ibintu buhumyi atazi aho biva naho bijya”

    Abanyamabanga b’uturere n’Intara y’Amajyepfo bongeye gushyigikira AgDF

    Basoje bafata ifoto y’urwibutso

     

    Abanyamabanga b’uturere n’Intara y’Amajyepfo biyemeje ko bagiye gusubira aho bakorera bafite imigambi yo  kugira uruhare mu bikorwa bikorerwa mu turere twabo ndetse bakabijyaho inama nabo bakorana mu kazi ka buri munsi.

    Mukiza Nkuyubwatsi umunyamabanga wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo  Alphonse Munyantwali yavuze ko iyo nama ibahuriza hamwe rimwe mu gihembwe ari ingirakamaro ngo kuko bicara bagasangira ubunararibonye ndetse bakavugurura n’imitangire ya servisi basanganwe.

    Yagize ati: “Abaza batugana kimwe nabo dukorana badukeneraho byishi cyane niyo mpamvu iyo batabonye servisi nziza bifuza guhabwa ibyinshi birangirika ndetse bakadutakariza n’ icyizere kandi aricyo kiba gikenewe ngo benshi batwibonemo.”

    Abari muri iyi nama biyemeje ko bagiye kuba umusemburo w’impunduka nziza mu bijyanye n’imitangire myiza ya servisi mu turere bakoreramo no ku Ntara muri rusange.

     

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED