Subscribe by rss
    Friday 26 February, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Feb 8th, 2013
    featured1 / National | By gahiji

    Burera: JADF irategura imurikabikorwa mu kwezi kwa kamena

    Burera: JADF irategura imurikabikorwa mu kwezi kwa kamena

    Abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Burera (JADF Burera) batangaza ko bategura imurikabikorwa mu kwezi kwa 06/2013 mu rwego rwo kwereka abanyaburera bimwe mu bikorerwa muri ako karere.

    Kamanzi Emmanuel, Perezida wa JADF Burera, avuga ko iryo murikabokorwa rizaba ribaye ku nshuro ya gatatu, rizabera muri santere ya Rusumo, iri mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera.

    Akomeza avuga ko iryo murikabokorwa, rizamara iminsi ibiri, rizaba rifite intego yo gukangurira abashoramari, gushora imari mu karere ka Burera kugira ngo ubwiza nyaburanga buri muri ako karere ndetse n’ubuhinzi buharangwa, bizanire ubukungu abanyaburera.

    Guteza imbere ishoramari mu karere ka Burera kandi biri mu byibanzwe ho mu mihigo JADF Burera yasinyanye n’umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, tariki ya 06/02/2013.

    Akarere ka Burera gafite ahantu henshi nyaburanga harimo ibiyaga bya Burera na Ruhondo, imisozi itandukanye, igishanga cya Rugezi n’ibindi ariko abakerarugendo baza kubisura bakabura aho barara kuko nta Hoteli yubatse muri ako karere.

    Abenshi mu baturage bo mu karere ka Burera batunzwe n’ubuhinzi, aho bahinga bagasagurira n’amasoko yo hirya no hino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Ariko nta nganda zigaragara muri ako karere zitunganya ibikomoka kuri ubwo buhinzi.

    Kamanzi avuga ko muri iyo mihigo igomba guhigurwa mu myaka itanu iri imbere, bahize kureshya abashoramari kubaka amahoteli mu karere ka Burera ndetse no kubaka inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi muri ako karere.

    Imurikabikorwa rya JADF Burera ryabimburiye ayandi mu karere ka Burera ryabaye mu mwaka wa 2010. Ngo icyo gihe ariko abaturage ntibaryitabiriye mu buryo bushimishije kuko bari batararisobanukirwa.

    Imurikabikorwa riheruka, ryabaye muri Gashyantare mu mwaka wa 2012. Icyo gihe ryabereye mu murenge wa Cyanika, aho abarutage baryitabiriye ari benshi.

     

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED