Subscribe by rss
    Saturday 16 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Tue, Apr 2nd, 2013
    featured1 / National | By gahiji

    Burera: Perezida wa Njyanama yatangiye imirimo ye yizeza kugeza akarere ku iterambere

    Burera: Perezida wa Njyanama yatangiye imirimo ye yizeza kugeza akarere ku iterambere

    Bumbakare Pierre Celestin perezida mushya w’inama njyanama y’akarere ka Burera yatangiye imirimo ye ku mugaragaro tariki ya 29/03/2013 yizeza abaturage bo muri ako karere ubufasha mu  iterambere ryabo.

    Mu muhango w’ihererekanya bubasha wabaye kuri uwo munsi, Bumbakare yabwiye abayobozi b’akarere ka Burera ko bafite amahirwe menshi ku buryo iterambere bari bari ho rigiye kwisumbura ho.

    Agira ati “Akarere ka Burera kagombye kubona ko gafite amahirwe kuba kadufite uko tungana gutya nk’abajyanama. None ho komite nyobozi ikatubona mo nk’abajyanama bagomba kuyifasha kugira ngo akarere gashobore gutera imbere.”

    Akomeza avuga ko mu rwego rwo gukomeza guteza imbere akarere ka Burera bagiye kujya bashyira hamwe n’ubuyobozi bw’akarere, babatumira mu manama amwe namwe afata ibyemezo ubundi bari basanzwe badatumirwa mo.

    Bumbakare yongera ho ko nka komite njyana y’akarere ka Burera ayoboye bazimakaza umuco wo gukurikiza amategeko kandi bashyira mu bikorwa indahiro barahiye ubwo batorwaga: zo kutazakoresha inshingano bafite mu nyungu zabo bwite.

    Abagize  njyanama y’akarere bose ni 32. Bumbakare yabasabye kurangwa n’ubumwe kugira ngo bazagere kubyo biyemeje.

    Agira ati “Ubwo rero turakomeza tube umwe. Nituba umwe rero ni ukuvuga ngo byose turabishobora. Buriya binaniye namwe byaba bibananiye kubera turi umwe.”

    Akomeza abasaba kandi kubana, bumva ko nta mujyanama uruta undi, batanga ibitekerezo bisanzuye kugira ngo hatagira uniganwa ijambo kuko hari bamwe batinya gutanga ibitekerezo byabo bakarinda kubinyuza ku bandi ngo babibatangire.

    Bumbakare yatorewe kuyobora njyanama y’akarere ka Burera tariki ya 15/03/2013 asimbuye Dr. Nduwayezu Jean Baptiste weguye kuri uwo mwanya ku wa  26/2/2013.

    Mu buzima busanzwe Bumbakare ni Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu mu kigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA). Akaba kandi yari umujyanama uhagarariye Umurenge wa Nemba muri Njyanama y’Akarere.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED