Subscribe by rss
    Thursday 21 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Apr 10th, 2013
    featured1 / National | By gahiji

    Ntabwo twemerewe kwibagirwa Jenoside n’abashishikajwe no kuyipfobya ntibazabibasha-Ntidendereza

    Ntabwo twemerewe kwibagirwa Jenoside n’abashishikajwe no kuyipfobya ntibazabibasha-NtidenderezaUmuyobozi mukuru wungirije w’Itorero ry’igihugu arakurira inzira ku murima abashishikariye gupfobya Jenoside kuko batazabigeraho ahubwo agahamagarira Abanyarwanda n’isi yose kwibuka no kuzirikana Jenoside zabaye ku isi nka bumwe mu buryo bwo gukumira ko hazigera habaho andi mahano nka Jenoside.

    Ubwo yaganiraga n’imbaga y’abitabiriye kwibuka Jenoside ku nshuro ya 19 mu karere ka Rwamagana, bwana Ntidenderezwa William wungirije umuyobozi w’Itorero ry’igihugu yabwiye abitabiriye iyo mihango ko Abanyarwanda ndetse n’umuryango wa muntu ku isi yose utemerewe kwibagirwa na rimwe amahano ya Jenoside kuko nabyo biri mu ngamba zo kuyikumira no kuyirwanya.

    Uyu muyobozi yaboneyeho ashwishuriza abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ko batazigera babigeraho kuko ubukana bwa Jenoside ari indengakamere, bukaba butazigera bwibagirana na rimwe.

    Bwana Ntidendereza yagize ati “Mu kurwanya no gukumira Jenoside harimo no kwibuka amahano ya Jenoside n’igikomere yasigiye Abanyarwanda ndetse n’ingaruka mbi zageze kuri buri wese. Ntidukwiye kwibagirwa kuko twibagiwe twaba turi gutanga urwaho rw’uko ibyo byago n’ayo mahano yakongera akatugwirira.”

    Uyu muyobozi mu Itorero ry’igihugu yabwiye abitabiriye iyo mihango ko hashize imyaka myinshi abakoze Jenoside n’ababashyigikiye bagerageza kuyipfobya no kuyizimanganya ariko uko bwije uko bucyeye niko amahanga yose n’isi yose bagenda bamenya ukuri na byinshi batabashaga kumva Jenoside ikirangira.

    Kuba aba bose ngo bagenda basarura ubusa mu bikorwa byabo bibi ni imwe mu nzira nziza ziganisha ku kuba Jenoside itazibagirana kandi ngo ni uruhare rwa buri wese.

    William Ntidendereza yongeye kwibutsa abarokotse Jenoside ko leta y’u Rwanda yakoze byinshi byo kubafata mu mugongo kandi ikaba izakomeza, abasaba kandi gukomera ntibaheranywe n’agahinda kuko bacitse integer bakiheba burundu baba baguye mu mutego w’abakoze Jenoside bifuzaga kubazimanganya burundu.

    Mu kiganiro Ntidendereza yagiranye n’abari i Rwamagana, yabasobanuriye ibimenyetso simusiga byerekana uko Jenoside itegurwa n’uko ishyirwa mu bikorwa ndetse anabagaragariza uko ibyo byose byagiye bikorwa mu Rwanda ngo abateguraga Jenoside bazatsembatsembe Abatutsi bose.

    Kuba batarabigezeho ngo bihamagarira buri wese kwishimira ko nyuma y’ibyo byago Abanyarwanda bazanzamutse kandi bakaba uubu bafite inshingano ikomeye yo kubyuka, bagahagarara kandi bakarwana baharanira kubaho neza kuko ari nabyo byanezeza abazize Jenoside aho bari babaye babona abo basize babayeho neza, biyubaka kandi babana neza n’abandi Banyarwanda ngo ibyabaye bitazasubira ukundi.

        

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED