Subscribe by rss
    Thursday 21 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Tue, Apr 16th, 2013
    Block4--ibikorwa-National / featured1 | By gahiji

    Nyamasheke: Bwa mbere mu nshuro 19, ni bwo icyunamo gisojwe nta ngengabitekerezo ya jenoside n’amacakubiri bigaragaye muri aka karere

    Bwa mbere mu nshuro 19, ni bwo icyunamo gisojwe nta ngengabitekerezo ya jenoside n’amacakubiri bigaragaye muri aka karere

    Akarere ka Nyamasheke karishimira ko icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kirangiye nta ngengabitekerezo ya jenoside ndetse n’amagambo y’amacakubiri bigaragaye muri aka karere.

    Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, ubwo, tariki ya 13/04/2013 hasozwaga icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku rwego rw’umudugudu wa gikuyu, akagari ka Ninzi mu murenge wa Kagano.

    Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yagaragaje ko ari ibyo kwishimirwa kuko ari ubwa mbere mu nshuro 19 icyunamo cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi kirangira nta magambo agaragaza ingengabitekerezo ya jenoside  agaragaye muri aka karere ka Nyamasheke.

    Bwa mbere mu nshuro 19, ni bwo icyunamo gisojwe nta ngengabitekerezo ya jenoside n’amacakubiri bigaragaye muri aka karere2

    Depite Mwiza Esperance wakunze kwifatanya n’abaturage b’aka karere muri ibi bihe byo kwibuka yashimiye imigendekere myiza yagaragaye muri izi gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 19 mu karere ka Nyamasheke kandi yemeza ko ari ubwa mbere byakozwe neza kurusha indi myaka yatambutse.

    Kuba ari ubwa mbere muri aka karere icyunamo kirangiye nta ngengabitekerezo ya jenoside igaragaye, Depite Mwiza yavuze ko bigaragaza ko Nyamasheke yamaze gukira igahinduka “Nyamasheke koko”.

    Depite Mwiza yagize ati “Twarebye ukuntu mwiteguye, biragaragara ko Nyamasheke yacu yabaye Nyamasheke nshya kandi turizera ko bizikuba inshuro nyinshi. Ndashimira abayobozi b’uyu murenge kuko maze kuza kwibuka hano nk’inshuro eshatu; ni bwo bwa mbere nabonye ibintu bikorwa neza ariko cyane cyane ni bwo bwa mbere muri aka karere, turangije nta magambo asesereza, nta magambo agaragaza ingengabitekerezo ya jenoside. Icyo kikaba ari ikimenyetso cy’uko tumaze gukira. Imitima yacu irimo irakira.”

    Depite Mwiza wari kumwe n’abandi badepite mu Nteko Ishinga amategeko bari baje kwifatanya n’abaturage b’akarere ka Nyamasheke mu gusoza icyunamo yatanze ubutumwa bw’uko Abanyarwanda bakwiriye kurushaho kwiyubaka kandi yizeza ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke n’abaturage bako ko na bo nk’abagize Inteko Ishinga Amategeko bazakora ibishoboka byose kugira ngo batange umusanzu w’icyatuma Nyamasheke irushaho kwiyubaka.

    Depite Mwiza yongeye gushimira Ingabo zahoze ari iza FPR kuko ari zo zabashije guhagarika jenoside.

    Ubutumwa bwatangiwe muri uyu muhango kandi bukaba bwari ubwo gusaba abaturage muri rusange gukomeza kwegera abacitse ku icumu rya jenoside mu rwego rwo kubafata mu mugongo.

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED