Ibiganiro kuri jenoside ni inkingi ikomeye y’ubumwe n’ubwiyunge
Mu gihe mu duce twose tw’igihugu hibukwa jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 19, abatuye akarere ka Rulindo ,ngo basanga ibiganiro mu baturage byaragize umumaro, kuko ngo hari abo wasangaga batazi neza jenoside icyo ari cyo,uko itegurwa n’uko yarwanywa.
Ibi ngo kandi basanga byaba inkingi ikomeye ishobora kubageza ku bumwe n’ubwiyunge bufite ireme n’intego.
Ibi biganiro byagiye bibera ku rwego rw’imidugudu,ngo byatumaga abantu bose bunva ko kwibuka bibareba ,aho kunva ko kwibuka ari iby’abacitse ku icumu nk’uko bamwe babyibeshyaho.
Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aime,nawe akaba yaraje kwifatanya n’abanya Rulindo kwibuka ,atanga ibiganiro mu mudugudu wa Kabaraza, mu murenge wa Shyorongi.
Uyu muyobozi yavuze ko ibi biganiro ari inkingi ikomeye y’u bumwe n’ubwiyunge.Yanavuze ko bizagira uruhare runini,mu kwiyubaka kw’abanya Rwanda .
Yagize atiâ€Ibi biganiro ni ingirakamaro cyane kuko bizagira uruhare mu kurushaho  gusobanukirwa jenoside, bityo tunanabashe kuyamagana no kuyikumira,yaba mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku isi.â€
Muri ibi biganiro ,Guverineri Bosenibamwe yakomeje asobanura abari aho, jenoside ari kimwe mu byaha byibasira inyoko muntu kandi ikanaba icyaha kidasaza.
Yavuze  ko ari umugambi utegurwa ugamije kurimbura abantu hashingiwe ku bwoko,inkomoko, ibitekerezo, n’ibindi bitandukanye abayitegura bashingiraho.
Guverineri yasabye ko ibi biganiro byajya bihoraho,mu rwego rwo gukomeza gusobanukirwa neza, ibijyanye n’uko jenoside yakozwe,uburyo yateguwe n’uburyo yabashije gushyirwa mu bikorwa hifashishijwe cyane cyane abaturage baciriritse.
Yasabye abatuye umudugudu wa Kabaraza ,kwitandukanya n’abapfobya jenoside ,bavugako habayeho na jenoside yakorewe abahutu.
Ngo  nta shingiro bifite kuko inkotanyi zari zifite ubushobozi bwo kwica abahungaga bajya muri Kongo ,ariko ntizibikore kandi bahungaga zibareba.
Ku bw’uyu muyobozi rero ,ngo asanga ibiganiro nk’ibi bikwiye kujya bikorwa kandi bigahabwa agaciro na buri munyarwanda wese ,wababajwe n’ubwicanyi bwahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni y’abanyarwanda.
Avuga ko nta gushidikanya kandi ko abaturage nibamara kunva neza akamaro k’ibi biganiro, bizatanga umusaruro ugaragara ku bumwe n’ubwiyunge abanya Rwanda bakeneye muri iki gihe.