GISAGARA: Inkeragutabara zirashishikarizwa kuba icyitegererezo mu iterambere
Kimwe no mutundi turere tugize iki gihugu akarere ka Gisagara nako gafite abagize icyiciro cy’inkeragutabara. Icyo bashishikarizwa n’umuyobozi wabo ku rwego rw’intara y ‘amajyepfo Brig. Gen. Dan Gapfizi ni ukuba abambere bagaragaza impinduka mu iterambere ry’abanyarwanda, aho abibutsa ko badakwiye kunanirwa n’ubuzima bwo hanze kandi barabaye mu bukomeye kurushaho.
Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyepfo (Region Commander) Brig. Gen. Dan Gapfizi ubwo yasuraga Inkeragutabara z’akarere ka Gisagara, yavuze ko intego y’urugendo rwe kwari ukumenyana cyane ko ari mushya zitari zimuzi, ikindi akaba yaragamije gusaba izi nkeragutabara kwita ku mutekano ndetse no gukora zikiteza imbere zikaba urugero rwiza mu iterambere.
Brig. Gen. Dan Gapfizi yibukije izi nkeragutabara ko zatojwe kubaho mu buzima bugoye, ziri ku rugamba no muyindi mirimo zikorera igihugu bivuga ko rero zidakwiye kunanirwa n’ingo zazo cyangwa ngo zinanirwe no guhangana n’ubuzima bwo hanze ziharanira gutera imbere.
Ati “Niba mwaratojwe gukora mu bihe bigoye kandi mugahindura byinshi, ntibyumvikana ko wagera iwawe ku musozi ugatangira gutega amaboko utegereje ibyo utazi aho bizava, icyo tubifuzaho ni ukuba icyitegererezo cy’impinduka mu iterambere, mu kazamuka mugahindura imibereho mugatera imbere koko bigaragaraâ€.
Inkeragutabara zihagarariye izindi mu mirenge n’utugari bigize gisagara
Yabashishikarije kureba kure, bakishyira hamwe bagakora imishinga ibyara inyungu kandi bahereye kuri bike bafite biboneka aho batuye.
Ubuzima bwo hanze bwabanje gutonda izi nkeragutabara nk’uko zibitangaza aho ngo zabonaga zitazi aho guhera ariko kuri ubu ngo zimaze gufata umurongo bivuye mu kwishyira hamwe zikaganira ndetse zikaba ngo ziteguye no guhangana n’ubuzima kandi zikazazamuka koko bigaragara.
Umuyobozi w’Akarere Léandre Karekezi yabijeje ko nk’uko bisanzwe ubuyobozi bw’akarere buzakomeza kubitaho, ariko abasaba kwibumbira mu makoperative kugira ngo n’uwabona inkunga abone uko ibageraho. Yabijeje ko imirimo iboneka mu Karere bazajya bibukwa, ishoboka bakayihabwa bagashobora kwiteza imbere, kandi abibutsa kwitabira gahunda za Leta kuko ari zo ziba zikubiyemo imigambi y’iterambere.
Â