Gakenke: Ntitwagera ku mpinduka twifuza hari abakozi bakora nk’abapagasi-Guverineri Bosenibamwe
Guverineri Bosenibamwe Aimé ashimangira ko abakozi badakora neza batazihanganirwa.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé , atangaza ko hari bamwe mu bakozi badakora neza abo yise “Abapagasi†bikabangamira intumbero igihugu cyihaye yo kuzamura  ubukungu.
Hari abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bakora bakitahira mu mijyi ya Musanze na Kigali aho kuba hafi y’abaturage. Impinduka ntizagerwaho igihe umuyobozi atabana n’abaturage bakamwiyumvamo n’ibyo ababwira bakabyumva; nk’uko Guverineri Bosenibamwe abisobanura.
Agira ati: “Turashaka umuyobozi uri populaire (ukunzwe), ubwira abaturage bakumva, ni bwo tuzagera ku mpinduka u Rwanda rwiyemeje.â€
Abakozi n’abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa.
Guverineri akomeza yihanangiza abayobozi badakora inshingano zabo nk’uko bikwiye. Mu mvugo ikakaye,   agira ati: “ Ntitwagera ku mpinduka hari abakozi bakora nk’abapagasi, ntituzihanganira abakozi  nk’abo, tuzabakura mu nzira kugira ngo tugere ku ntego zacu.â€
Mu gikorwa cyo gusuzuma aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa mu Karere ka Gakenke cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 16/04/2013, Guverineri Bosenibamwe aributsa ko imihigo igomba kuba moteri kugira ngo u Rwanda rugere ku izamuka ry’ubukungu rya 11.5% ruvuye kuri 8.3%.
Ubuhinzi bw’imbuto, ikawa no guhuza ubutaka ku bihingwa byatoranyijwe birasabwa kongerwamo imbaraga, bikazatanga umusaruro ku baturage barusheho gukirigita ifaranga.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deo yemeza ko bageze ku gipimo cya 85% bashyira imihigo mu bikorwa uretse imihigo nk’itatu irimo n’ibijyanye n’umuriro w’amashanyarazi ikiri kure.
Akarere ka Gakenke kahigiye imbere ya Perezida wa Repubulika  imihigo 60, muri iyo 44 iri mu cyatsi, (iri kukigereranyo kiri hejuru ya 80%)  12 iri mu muhondo (hagati ya 60-70 %)  mu gihe itatu iri mu mutuku ni ukuvuga munsi ya 50%. Mu mwaka ushize, ako karere kavuye ku mwanya wa 30 kaza ku mwanya wa 17.