Rulindo: bashyinguye imibiri 25 y’abazize jenoside.
 Kuri iki cyumweru tariki ya 28/4/2013, mu karere ka Rulindo hashyinguwe imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi, igera kuri 25.
Mu magambo yagiye avugirwa ku rwibutso rwa Rusiga aho aba bantu bashyinguwe,hibanzwe cyane cyane ku kwigisha urubyiruko kwitandukanya n’ikintu cyose cyatuma ingengabitekerezo ya jenoside igaruka mu banyarwanda, kimwe no ku isi hose.
Uhagarariye ibuka ku rwego rw’akarere, Rubayita Eric,wavuze mu izina ry’abacitse ku icumu,yashimye cyane inkunga abaturage batanze bamenyekanisha aho iyo mibiri yari iri.
Avuga ko abacitse ku icumu bashyinguye abantu babo ,babaye kuko bababuze,ariko nanone ngo  bakaba baruhutse mu mitima ,kuko kuba batari bashyingura ababo byari bibabaje cyane bityo ngo bikaba bibongereye imbaraga mu kwiyubaka .
Yagize atiâ€yego twabuze abacu turababaye ,ariko nanone turaruhutse,kuko tubashije no kubashyingura .Turasba abantu bose bazi aho imibiri yaba itarashyingurwa iri, kuhamenyekanisha bagahabwa icyubahiro bambuwe bagikeneye kubaho.â€
Akaba yashimiye ubwitange bw’urubyiruko mu bikorwa bijyanye no kwibuka ,anabasaba kutemerera abantu bakuze kubabibamo ingengabitekerezo ya jenoside ,ngo kuko ari rwo Rwanda rwejo, bityo ngo ntibagomba kunva icyo ari cyo cyose cyababuza ejo hazaza habo heza.
Yagize atiâ€ndashima cyane uburyo urubyiruko rukomeje kwitwara mu bikorwa bijyanye no kwibuka ,kandi ni intambwe ishimishije uhereye ku byabaye ,bigaragaza ko barimo bagenda bagera ku ntego yo kwigira ,nk’uko insanganyamatsiko ibibasaba.â€
Mu ijambo ryavuzwe n’umushyitsi mukuru wari waje kwifatanya n’abanya Rulindo mu guherekeza ababo mu cyubahiro,Ministre muri prezidanse madam Tugireyezu venancie,yashimiye cyane ababashije gutanga amakuru y’aho abo bantu bari baherereye ,kugira ngo baboneke.
Yanasabye kandi ko hakomeza gutangwa amakuru ku byabaye muri aka karere,kugira ngo abantu bose bahaguye batarashyingurwa ,nabo babashe gushyingurwa mu cyubahiro.
Yagize atiâ€kugira ngo aba abantu babashe kuboneka tukaba tugiye kubashyingura mu cyubahiro, ni ubufatanye bw’abantu bagenda bahanahana amakuru.ndashimira abo bantu batumye tubona iyi mibiri ngo tuyishyingure.â€
Ministre muri Prezidansi akaba yasabye abashinguye ababo kwihangana no gukomeza gushima Imana yo yabarinze,abasaba gukora ngo babashe kwigira.