Gakenke: Abantu basaga 2.200 bize gusoma no kwandika bahawe impamyabumenyi
Musenyeri wa Diyoseze ya Ruhengeri ashyikiriza uwize gusoma no kwandika impamabumenyi.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15/05/2013, abantu bakuru basaga gato 2.200 bo mu Karere ka Gakenke bize gusoma, kwandika no kubara bakabimenya bashyikirijwe impamyabumenyi (certificates).
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deo, avuga ko ibihumbi 18 by’abatuye akarere mu mwaka wa 2011 ni ukuvuga 13% batari bazi gusoma, kwandika no kubara none hasigaye abasaga gato ibihumbi 5.
Ngo akarere gafite umuhigo w’uko abaturage bose bazaba bazi gusoma no kwandika mu mwaka utaha. Agira ati: “13% by’abaturage batazi gusoma no kwandika ni benshi cyane. Iyo twigereranyije n’utundi turere ntituri hasi cyane tuzahagarara ari uko tugeze ku 100% by’abaturage bose.â€
Abize gusoma no kwandika basabwe guhora biyibutsa, basoma ibintu bitandukanye nka bibiliya, ibinyamakuru n’ ibitabo ku bashobora kubibona kuko badasoma ngo bashobora kwibagirwa ibyo bize.
Umuyobozi w’Akarere yashimiye abayobozi b’amatorero n’ abakorerabushake bagize uruhare mu kwigisha abo bantu bose kuko batanze ibyumba byo kwigiramo mu nsengero, mu mashuri no mu biro by’utugari bigishwa n’abakorerabushake.
Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyoseze ya Ruhengeri, Hororimana Vincent witabiriye uyu muhango ahagarariye Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda asanga hari imbaraga zashyizwe mu kurwanya ubukene n’ubujiji, aboneraho gusaba abaturage kuzishyigira.
Ati: “ Bajye baha abakira, abakiza amaboko yombi kuko izi gahunda iyo zisanze mudafite umutima wakira byose byaba impfabusa, ingufu zose zakoreshwa zaba impfabusa zidahuye n’uko mwakira izo gahunda.â€
Umuryango wa Bibiliya watanze bibiliya 190 mu karere kose. Aha, Musenyeri yibukije abantu bose by’umwihariko abazihawe ko roho nzima ituma mubiri muzima maze abasaba no gusoma ijambo ry’Imana rikaba ari ryo ribayobora muri byose.
Umwana wiga mu mashuri abanza ashyikirizwa itara rikoresha imirasire y’izuba.
Bamwe mu barangije kwiga gusoma no kwandika badutangarije ko imyaka idashobora kuba imbogamizi ku muntu ushaka kwiga.
Mukahirwa Philomene w’imyaka 36 aravuga at: “ iyo ubishyizemo (kwiga) umwete urafata kuko nta kinanira Imana, ubisaba Imana ikabigushoboza.â€
Undi witwa Girukubonye Daniel ufite imyaka 70 ati: “ kwiga si iby’abana gusa, iyo ubishyizeho umwete urabimenya… Ubu nsoma bibiliya n’ibitabo batwigishirijemo nta kibazo.â€
Muri ibyo birori, Umushinga wa World Vision watanze amatara akoresha imirasire iva ku zuba arenga ibihumbi 7 azafasha abana biga gusubiramo amasomo nijoro nta kibazo bityo bige neza.