Subscribe by rss
    Friday 22 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, May 17th, 2013
    featured1 / National | By gahiji

    Kirehe- Inama y’umutekano yateranye ifata ingamba zo gukomeza kuwukaza

    Kirehe- Inama y’umutekano yateranye ifata ingamba zo gukomeza kuwukaza

    Kuri uyu wa 15/05/2013 mu karere ka kirehe, hateraniye inama y’umutekano yaguye ikaba yari ihuje Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka Kirehe, Polisi hamwe nabandi bayobozi bakorera mu karere, aho bafashe ingamba zo gukomeza gukaza umutekano muri aka Karere kugira ngo ukomeze kugenda neza.
    Muri iyi nama barebeye hamwe uko umutekano wifashe muri aka karere, aho imihigo igeze, aho inyubako z’imirenge SACCO zigeze ndetse banarebera hamwe aho ikibazo cy’amasambu y’abana b’imfubyi za Jenoside kigeze basanga baratangiye kubikurikirana, kumo bimwe muri ibyo bibazo abayobozi basanze baramaze kubikemura. iyi nama kandi yarebeye hamwe ikibazo cy’imyenda ya Terefoni zagurijwe abaturage ku nguzanyo ya banki itsura amajyamabere (BRD) bafata ingamba z’uko abayobozi bagomba kubikurikirana bityo abaturage bakaba bazishyura mu gihe cya vuba kuko basanze iki kibazo kimaze igihe.
    Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Murayire Protais yibukije abitabiriye inama y’umutekano ko gutanga raporo ku gihe biri mu bituma bamenya amakuru y’uko umutekano wifashe bakaba bafashe ingamba z’uko bagomba kujya batanga raporo ku gikorwa cyose kibaye cyane cyane igishobora guhungabanya umutekano w’abaturage, yakomeje avuga ko bakwiye kwibuka ko umutekano mbere na mbere ushinzwe abayobozi b’inzego z’ibanze,bityo bakaba ariyo mpamvu bagomba gutanga raporo ku bibazo byavuka bijyanye n’umutekano bikitabwaho hakiri karere.
    Iyi nama y’umutekano yafashe n’ingamba zo kumenya ahantu hose haba hari ikibazo cy’abantu batuye ahantu hashobora guteza umutekano muke bitewe n’ibiza bishobora kuhibasira, bafata ingamba zo kuhamenya hakiri kare bityo bakaba bahimura abaturage bibaye ngombwa aho kuba byaba kuri aba baturage bitaramenyekana
    Muri rusange basanze ibyaha byakozwe byaribanze ku rugomo ariko bikaba bidakabije aho umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe yasabye abayobozi gukomeza gukaza umutekano mu kazi kabo ka buri munsi, ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Kirehe kandi buvuga ko nubwo ibyaha byagabanutse usanga hari abantu bagifatwa bacuruza urumogi na Kanyanga bakaba bavuga ko ibi nabyo abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye kujya babyitaho bakabimenya.
    Abitabiriye inama y’umutekano basobanuriwe ibijyanye n’ukwezi kwahariwe urubyiruko aho bavuze ko gahunda y’uku kwezi ari ukwita ku rubyiruko muri aka karere ka Kirehe bakabibutsa ibijyanye no kwiteza imbere bibumbira mu makoperative.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED