Ruhango: Biteguye kutaba indorererezi muri EAC
Abiri mu makoperative biteguye kugira uruhare mukumenyekanisha ibikorwa bya EAC
Abibumbiye mu makoperative atandukanye akorera mu karere ka Ruhango, barahamya ko bagiye gusobanurira abanyarwanda cyane cyane abanyamuryango babo, ibyiza byo kuba u Rwanda ruri mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba “EAC†ndetse n’uko babyaza aya mahirwe umusaruro.
Mutuyimana Apolinariya wo muri Koperative “Reba Kure†ihinga imboga n’imyumbati muri Nyamagana, Umurenge wa Ruhango,  atangaza ko agiye gukangurira bagenzi be kumenya inyungu uyu muryango ufitiye abaturage ba buri gihugu mu biwugize, akavuga ko kimwe mu byo bagiye kwihutira gushyiramo imbaraga ari ugushyiraho ingamba zizatuma bataba indorerezi ku isoko ry’uyu muryango.
Muri izo ngamba yavuzemo kongera ubufatanye n’inzego z’ibanze hagamijwe kongera ubuso buhingwa, n’umusaruro.
Nsengiyumva Wellars wo muri Koperative “Indatwa Ntongwe†we avuga ko ku ngamba yo kongera ubuso bahinga bazongeraho guhinga imbuto z’indobanure no gukoresha amafumbire.
By’umwihariko ngo bazategura ingendo shuri mu bihugu byo muri uyu muryango, bagamije kunguka ubumenyi mu kongera ubwinshi, n’ubwiza bw’umusaruro, no gushaka amasoko y’umusaruro wabo.
Ibi bakaba babitangaje nyuma y’amahugurwa y’iminsi ibiri mu cyumweru gishize bahawe n’Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba “EACSOF= East African Community Civil Society Organisations Forumâ€, harimo : Gushishikarira gusakaza mu bandi ubumenyi bungutse, no guca ibihuha bikwirakwizwa bivuga ibihombo n’ibibi bizazanwa no kwinjira k’u Rwanda muri uyu Muryango.
Abafashamyumvire bahuguye, Rukundo Pascal na Iboneye Jabo, basabye abahuguwe kujya baharanira kungukira byinshi mu mahugurwa yose bahabwa, kandi bakabishyira mu bikorwa.
Ku rundi ruhande, Rukundo asobanura ko intego z’aya mahugurwa zagezweho, kuko abahuguwe batashye bafite inyota yo kugeza ibyo bungutse ku bo basize, bakaba biteguye gufata no gushyira mu bikorwa ingamba zizatuma binjirana imbaraga ku masoko yo mu bihugu bigize uyu muryango.
Abahuguwe na bo babishimangira bavuga ko ingamba bazafatira hamwe na bagenzi babo ziza kwirinda kuba indorerezi muri uyu muryango.
Amahugurwa nk’aya ateganyirijwe ingeri zose z’abanyarwanda, kugira ngo hatazagira n’umwe usigara afite imyumvire itariyo kuri uyu muryango.