Gicumbi – Barashimirwa ibyo bagezeho mu mihigo ariko bagasabwa kongera imbaraga mu mihigo itareshejwe uko bikwiye
Bwana MUNYESHYAKA Vincent Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC atanga impanuro
Itsinda ryo ku rwego rw’igihugu riyobowe na DG.Mufurucye Fred ushinzwe inzego z’ibanze n’imiyoborere myiza muri MINALOC nyuma yo gusura ibikorwa by’imihigo y’akarere ka Gicumbi babasabye kongera imbaraga mu mihigo itarabashije kugerwaho uko bikwiye.
Imwe mu mihigo babasabye kongeramo imbaraga harimo umuhigo wo kongera ibikorwa mu Gakiriro kuko basanze ari ibarizo gusa, ntiharimo abandi banyabukorikori batandukanye bakaba barabasabye kongeramo imbaraga no guhurizamo abanyabukorikori benshi.
Iri ni ikusanyrirzo ry’amata naryo ryari mu muhigo w’akarere
Undi muhigo wagaragaye ko utagezweho n’ugutanga ubwisungane mu kwivuza aho babasabye kongera imbaraga mu bukangurambaga no gufata ingamba zihamye kugirango weswe ijana ku ijana kuko ubu ubwisungane mu karere ka Gicumbi buhagaze kugipimo cya78%.
Gusukura umujyi wa Byumba batera ibiti ndetse banawugira mwiza nabyo babasabye kubyongera (Green and Beautification).
Basuzumye uburyo bahingisha imashini
Nubwo basabwe gushyira imbaraga mukongera imbaraga muri iyi mihigo ikeswa bashimye bimwe mubikorwa byagezweho bitandukanye basuye kuva Cyamutara guhera saa mbiri hasurwa ibikorwa biri mu mirenge ya Rutare, Nyamiyaga, Rukomo, Kageyo, Nyankenke, Cyumba na Byumba.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yijeje iryo tsinda ko bagiye kongera imbaraga mu mihigo itareswa ijana kwijana kugirango bagere kuri byinshi.
Imihigo y’Akarere ni 61, mu bukungu harimo imihigo 38, mu mibereho myiza ni 12 na ho mu miyoborere myiza n’ubutabera n’imihigo 10.
Akarere kandi kashimiwe ibikorwa byinshi kagezeho harimo ikusanyirizo ry’amata, n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa babashije kugeraho mu mihigo bari bihaye.