Subscribe by rss
    Monday 18 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Sep 5th, 2013
    Block4--ibikorwa-National / featured1 | By gahiji

    Burera: Gutora FPR-Inkotanyi ngo ni ukwiteganyiriza

    Gutora FPR-Inkotanyi ngo ni ukwiteganyiriza

    Umuryango FPR-Inkotanyi, ubwo wiyamamarizaga mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, abatuye muri uwo murenge bavuze ko uwo muryango wabagejeje kuri byinshi byiza ngo kuburyo ku munsi w’amatora bazawuhundagazaho amajwi yabo.

    Muri iki gihe imitwe ya Politiki itandukanye ndetse n’abandi bakandida bigenga bari kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo gushaka amajwi mu baturage azatuma batorerwa kujya mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda.

    Tariki ya 03/09/2013, nibwo umuryango FPR-Inkotanyi wiyamamarije mu murenge wa Kagogo. Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, nk’ukuriye uwo muryango mu karere ayoboye, yashishikarije abo baturage kuzatora uwo muyango kuko ubateganyiriza ibyiza gusa.

    Avuga ko bimwe muri ibyo byiza FPR-Inkotanyi izabagezaho harimo kubagezaho amashanyarazi aho ataragera, amazi meza aho yari ataragera ngo ndetse n’ibindi byishi bizatuma bakomeza kugira ubuzima bwiza.

    Abanyakagogo nabo bavuze ko bazatora umuryango FPR-Inkotanyi ngo kuko umaze kubageza kuri byinshi.

    Nyirandemeye Elina, umwe muri abo baturage, avuga ko FPR-Inkotanyi yamugejeje kuri byinshi. Ngo nk’umugore w’umupfakazi yamukuye mu bukene abasha kurera abana be ngo kuburyo asigaye afite n’ijambo, aba ahantu heza. Ngo gutora FPR-Inkotanyi ni ukwiteganyiriza.

    Agira ati “…nguwe neza muri makeya FPR utayitora yaba yihemukiye. Kuyitora rero ku itariki ya 16 (Nzeli 2013) ni ukwiteganyiriza muri makeya.”

    Mpatswenumugabo Ephraim we avuga ko aho ageze ndetse n’umuryango we w’abantu umunani abikesha Umuryango FPR-Inkotanyi.

    Ngo mbere ntiyabashaga kuba yakwitangira amafaranga y’ubwisungane mukwivuza (Mitiweri) ariko ngo FPR-Inkotanyi yatumye agira ubushobozi bwo kuyitangira. Ikindi ngo ni uko yanamuhaye inka, ituma aba ahantu heza kuburyo ngo anarihira ishuri abana be. Ngo umunsi wo gutora utinze kugera.

    Agira ati “…kuri 16 (Nzeli 2013) butinze gucya jye nzaba mpibereye n’umuryango gwanjye gwose saa moya guzaba gwahageze…njyiye kwihitiramo ingirakamaro, abantu bazakomeza iterambere ry’igihugu…”

    Ubwo umuryango FPR-Inkotanyi wiyamamazaga berekanye abakandida depite babiri b’uwo muryango mu karere ka Burera. Abo ni Semasaka Gabriel ndetse na Nzayituriki Dorothée.

    Nyuma yo kwerekana abo bakandida depite abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Kagogo bidagaduye babyina indirimbo zitandukanye zisingiza uwo muryango.

    Amatora y’abadepite azaba mu gihe cy’iminsi itatu mu Rwanda hose. Tariki ya 16/09/2013 ni amatora rusange. Tariki ya 17/09 ni amatora y’abagore naho tariki ya 18/09 ni amatora y’urubyiruko n’abafite ubumuga.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED