Subscribe by rss
    Sunday 17 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Sep 27th, 2013
    featured1 / National | By gahiji

    KARONGI: Itera mbere rya Murambi ni ryo ry’akarere – Kayumba Bernard

    Umuyobozi w’akarere atanga ibihembo

    Umuyobozi w’akarere atanga ibihembo

    Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buratangaza ko gutera imbere k’umurenge wa Murambi ari ko gutera imbere kw’akarere kose. Ibi Bwana Kayumba Bernard yabivuze kuwa gatatu tariki 25-09-2013, ubwo yari ari mu birori by’uruhurirane mu murenge wa Murambi, aho abantu bakuze 220 bahawe inyemezabumenyi yo gusoma, kwandika no kubara.

    Abantu bakuze 350 ni bo bitabiriye amasomo yo kubara, gusoma no kwandika mu murenge wa Murambi, Karongi, ariko 220 ni bo babashije gutsinda ibizamini harimo umukecuru w’imyaka irenga 70.

    Ayo masomo yatanzwe ku bufatanye bwa ADRA, ari nayo yatanze ibihembo ku bantu batatu ba mbere muri buri kagari, muri dutanu tugize umurenge wa Murambi. Ibihembo byarimo amaradio, amasuka n’amajerekani yo kuvoma.

    Mu kwishimira iterambere umurenge wa Murambi umaze kugeraho mu gihe gito, umuyobozi w’akarere ka Karongi yashimye cyane ubuyobozi bw’umurenge kuba bwarabashije gufatanya n’abaturage bakawuvana ku mwanya wa nyuma mu mihigo ya 2011-2012 bakagera ku mwanya wa gatatu muri 2012-2013.

    Kayumba Bernard yavuze ko iterambere ry’umurenge wa Murambi ari ishema ku karere kose, ati: ‘gutera imbere kw’abanya Murambi ni ko gutera imbere kw’abanya Karongi’

    Usibye abasoje amasomo yo gusoma, kwandika no kubara, muri Murambi hanasojwe Itorero ryo ku Rugerero ry’abantu basaga 1000 hatangizwa n’irindi ry’urubyiruko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Murambi Niyihaba Thomas, yabwiye abanya Murambi ko nubwo babashije kuva ku mwanya wa nyuma bakaza kuwa gatatu mu mihigo y’imirenge, ngo ntaho baragera kuko inzira ikiri ndende, bityo ngo ntibazirare ngo bumve ko bageze aho bajyaga, Niyihaba ati: ‘Iyo utazi aho uva, ntumenya iyo ujya, kandi iyo utazi aho ugeze, uba wageze iyo wajyaga’

    Ibindi bikorwa by’indashyikirwa umurenge wa Murambi wizihije mu izina ry’abanya Karongi bose, harimo igikombe cy’umwanya wa mbere  mu mihigo  ya 2012-2013, n’icya Kagame Cup abakobwa bo mu murenge wa Rubengera begukanye muri uyu mwaka kikaza giherekejwe na 150.000FRW.

    Icy’umwanya wa gatatu wegukanywe na Murambi mu mihigo y’imirenge, cyaje giherekejwe na 700.000FRW. Niyihaba Thomas yavuze ko ari intsinzi ntagereranywa yabahesheje imbaraga zo gukomeza gutera intambwe bajya mbere.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED