Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango arizeza ubufatanye akarere ka Kayonza mu iterambere
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Odda Gasinzigwa, guverineri uwamaliya na mayor wa kayonza
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Odda Gasinzigwa unashinzwe akarere ka Kayonza muri guverinoma, arizeza ako karere ubufatanye mu iterambere aho bizashoboka hose. Minisitiri Gasinzigwa yabivuze mu muhango w’imurika bikorwa ry’ibyo akarere ka Kayonza kagezeho mu mwaka wa 2012/2013, wabaye tariki 30/9/2014.
Minisitiri Gasinzigwa yashimye abafatanyabikorwa b’akarere ka Kayonza n’inzego zose ku bw’ubufatanye bagiranye mu rwego rwo kwesa imihigo y’umwaka wa 2012/2013. Yavuze ko nawe atazahwema gutanga ubufasha ku buryo ubwo ari bwo bwose, kugira ngo akarere ka Kayonza anashinzwe muri guverinoma ku buryo bw’umwihariko gatere imbere.
Akarere ka Kayonza kaje ku mwanya wa 15, mu gihe mu mwaka wabanjirije kari kaje ku mwanya wa 18.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John avuga ko ako karere kesheje neza imihigo kari karahize muri rusange, kuko imihigo y’ako karere yeshejwe ku gipimo cya 94%. Cyakora navuga ko hari ahakiri ibibazo ku buryo bizasaba gushyira imbaraga mu mihigo ya 2013/14, ku gira ngo ahagaragaye ibyo bibazo bikemuke burundu.
Hamwe mu hakeneye imbaraga nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza abivuga, urwego rukiri nyuma ruracyari inyuma n’ubwo na rwo ngo rwabonye amanota menshi.
Agira ati “Dufite ubutaka bwinshi cyane butari gukoreshwa ku buryo bwakabaye bukoreshwa. Dufite abantu bahawe inzuri ariko ntibarazikorera kugira ngo zibashe kubayazwa umusaruro ku buryo bufatikaâ€
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza anavuga ko hari abaturage muri ako karere batarasobanukirwa n’akamaro k’imikoreshereze y’inyongeramusaruro. Kuri icyo kibazo haniyongeraho icy’uko umujyi wa Kayonza uri gukura cyane, ariko bakaba batarabasha gutunganya umujyi ku buryo wafasha mu byerekeye n’ubukerarugendo.
By’umwihariko ngo abashaka kubaka amahoteri ntibarabasha kubona ubutaka ndetse ngo n’imihanda itunganywe uko bikwiye, ari na byo bituma ako karere kagira imbogamizi mu guteza imbere ubukungu bw’umujyi wa Kayonza.