Imirenge itatu yabaye iyambere yahize iyindi mu karere ka Ngoma yahawe igikombe
Mu rwego rwo gushimira abanyamabanga nshingwabikorwa n’abaturage muri rusange b’imirenge yabaye indashyikirwa mu kwesa imihigo mu karere ka Ngoma,yagenewe igikombe.
Iyo mirenge uko ari itatu yakurikiranye muburyo bukurikira, 1.Jarama  2.Kazo 3.Mugesera, Umurenge wa Kane n’uwa Gatanu (4.Sake na 5.Murama)byahawe certificate gusa kugirango nayo izaharanire gutwara igikome ubutaha yaje imbere.
Icyagaragaye mu mihigo y’akarere ka Ngoma ni uko imirenge icyiyubaka iyi bita iyo mucyaro ariyo yabaye iya mbere ,mugihe iyo twakita ko ari iyo mu mujyi yaje inyuma.
Umurenge wa Jarama wabaye uwambere, ni umurenge uri mu cyaro ahantu hazwi ko hari harasigaye inyuma kurusha ahandi muri aka karere.
Nkuko bigaragara uyu murenge ugenda utera imbere kuko ngo mugihe nta muntu uhakomoka wari warize amashuri yisumbuye mugihe cya 1994, ubu mu myaka ishize babonye amashuri y’uburezi bw’ibanze (9YBE) ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere nk’amavuriro, amashanyarazi ndetse n’amazi ubu ngo babigejejweho.
Umurenge wa Kazo nawo wavuye kumwanya ubanziriza uwanyuma mu mihigo ishize ya 2011-2012Â none ubu nyuma yo kubona undi muyobozi mushya ngo wabaye uwa kabili muri iyi mihigo.
Imirenge yaje inyuma ni umurenge wa Kibungo ari nawo w’umujyi ndetse n’umurenge wa Gashanda nawo utari kure y’umujyi wa Kibungo.
Imirenge yo mukarere ka Ngoma yakurikiranye kuburyo bukurikira: 1.Jarama, 2.Kazo, 3.Mugesera, 4.Sake, 5.Murama, 6.Karembo 7. Rurenge 8. Zaza 9. Rukira 10.Rukumberi, 11.Mutendeli,12 ,Remera 13,Gashanda 14,Kibungo.