Guhinduranya abayobozi b’imirenge igize akarere ka Nyamasheke ntabwo ari ibihano –Ndagijimana
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, Ndagijimana Jean Pierre avuga ko igikorwa cyo guhinduranya abayobozi b’imirenge igize aka karere cyakozwe mu mpera z’ukwezi gushize kitari mu buryo bw’ibihano ahubwo ko ari ukongera amaraso mashya mu buyobozi bw’imirenge no kugira ngo abayobozi b’imirenge barusheho kugira ubunararibonye bw’imirenge itandukanye.
Ibi Ndagijimana yabivugiye mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Macuba ucyuye igihe ndetse n’uwamusimbuye; byabaye tariki ya 7/10/2013.
Iri hererekanyabubasha ryakozwe hagati y’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Macuba, Uwanyirigira Marie Florence kuri ubu wagiye kuyobora umurenge wa Bushekeri ndetse n’Umunyamabanga mushya w’umurenge wa Macuba, Uwimana Damas wayoboraga umurenge wa Karambi.
Iki gikorwa cy’ihererekanyabubasha cyabereye mu ruhame ku Biro by’umurenge wa Macuba, ahari hateraniye abaturage benshi bafite impano zo gushimira umuyobozi wabo ucyuye igihe ndetse n’izo kwakira umuyobozi mushya babonye.
Umunyamabanga Nshinwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, Ndagijimana Jean Pierre yashimiye abayobozi b’imirenge bombi ku mikorere myiza yabaranze mu kazi kabo aho bayoboraga kandi abifuriza gukomeza kunoza akazi mu mirenge mishya bahawe kuyobora.
Ndagijimana yaboneyeho akanya asobanurira abaturage ko iri hinduranya ry’abayobozi b’imirenge ritakozwe nk’uburyo bw’ibihano (mutation disciplinaire) ahubwo ko byakozwe mu buryo bwo kugenda bongera amaraso mashya mu mirenge kandi bikajyana n’impano zidasanzwe buri muyobozi w’umurenge yakoresha kugira ngo aho agiye kuyobora harusheho gutera imbere.
Ikindi Ndagijimana yabwiye abayobozi b’imirenge bahawe imirenge mishya, ngo ni uko ari n’uburyo bwo kubafasha kwiga imiterere n’imikorere y’imirenge itandukanye kandi bakabasha kumenya gukorana n’abaturage bo muri iyo mirenge yose.
Umunyamabanga nshinwabikorwa ucyuye igihe mu murenge wa Macuba, Uwanyirigira Marie Florence yashimiye cyane abaturage b’umurenge yayoboraga bitewe n’ubufatanye bwabaranze bakabasha gutera imbere kandi bakesa imihigo ku gipimo gishimishije.
Uwanyirigira akaba agira inama Umuyobozi mushya w’umurenge wa Macuba gukorana n’abaturage b’uyu murenge hitabwa cyane ku kuzamura iterambere ryabo kuko ngo abaturage b’umurenge wa Macuba banyotewe n’iterambere cyane ariko agasaba n’abaturage b’umurenge yayoboraga kurangwa no kumvira no kurushaho kugira uruhare mu bibakorerwa.
Uwimana Damas wahawe ububasha bwo kuyobora umurenge wa Macuba yavuze ko yiteguye gukorana neza n’abaturage b’umurenge wa Macuba kandi akaba azi neza ko bakunda gukora, bityo ngo akazaharanira ko bakomeza gutera imbere. Ikindi azibandaho muri uyu murenge ni ugukorana n’abaturage mu gucunga umutekano, by’umwihariko ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu kuko uyu murenge uhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; kandi ngo ibyo bizajyana no gukemura ibibazo by’abaturage.
Ihererekanyabubasha mu bayobozi bose b’imirenge 15 igize akarere ka Nyamasheke rije rikurikira uguhindurwa kwabo kwabaye tariki ya 30/09/2013, aho nta muyobozi n’umwe w’umurenge wigeze ahama mu murenge yayoboraga cyangwa ngo hagire abahinduranya.
Iri hererekanyabubasha hagati y’abayobozi b’imirenge ryatangije ku wa Kane tariki ya 3/10/2013 rikaba risozwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8/10/2013.