Nyanza: Polisi yakoze umukwabo aho ikeka ibiyobyabwenge irabihafatira
Polisi ikorera mu karere ka Nyanza yakoze igikorwa cy’umukwabo ahantu ikeka ibiyobyabwenge mu midugudu ya Kirwa na Nyamivumu yo mu kagali ka Mushirarungu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza irabihafatira.
Mu gihe uyu mukwabo wakorwaga hari mu gihe cya saa kumi n’imwe z’umugoroba wa tariki 07/10/2013 ubwo abaturage bakekwaho ubucuruzi bw’inzoga zitemewe zitwa “ibikwangari†batungurwanga na polisi ikabata muri yombi.
Abaguwe gitumo bagafatanwa izo nzoga z’ibikwangari barimo Sibomana Samuel, Nsengiyumva Emmanuel, Nzabamwita na Gasana nk’uko AIP Vedaste Ruzigana ushinzwe urwego rwa Community policing mu karere ka Nyanza abitangaza.
Agira ati: “ Izi nzoga zitemewe n’amategeko y’u Rwanda zitwa ibikwangari ni zimwe mu byahungabanyaga umutekano muri aka gace zafatiwemo kuko ababinywaga bashozaga urugomo rukarangira habayeho gukubita no gukomeretsa ndetse no mu ngo zabo bataha bigahinduka induru kubera ubusinziâ€
Kugira ngo uyu mukwabo ushobore kuba wataye muri yombi abo bagabo bari bacuruzi b’izo nzoga ngo byagezweho kubera ubufatanye bwa polisi n’abaturage biyemeje kujya bafatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyahungabanya umutekano aho batuye.
Uko ari litiro 920 z’izo nzoga z’ibikwangari zafashwe zahise zimenwa ndetse na polisi iboneraho umwanya wo kwigisha abaturage ububi bwazo.
Nk’uko byasobanuwe na polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza izi nzoga bita ibikwangari kimwe n’izindi z’inkorano zirimo na Kanyanga zangiza ubuzima bw’abazinywa kuko zibangiriza ubwonko abandi zikabashora mu bikorwa by’urugomo ugasanga bisanze muri gereza ntibagire ikindi kintu bimarira mu buzima busanzwe.
Icyo abaturage basabwe ni ukwirinda kunywa no gucuruza inzoga zose leta y’u Rwanda ivuga ko ubuziranenge bwazo butizewe ndetse zikaba zifite n’ingaruka ku buzima bwabo.
Polisi mu karere ka Nyanza yongeye kuburira abaturage bafite aho bahuriye n’ibiyobyabwenge kubireka ngo kuko ifite amakuru menshi y’ababicuruza kandi ngo nibo batahiwe gutabwa muri yombi niba badafashe icyemezo cyo kwisubiraho.
Â