Subscribe by rss
    Wednesday 20 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Oct 19th, 2013
    featured1 / National | By gahiji

    UBURENGERAZUBA: Nta Gihugu Gishobora Kwigira Kitazamuye Umusoro – Amb Fatouma Ndangiza

    Inama ihuje RGB, Intara, Minaloc, n’inzego z’umutekano

    Inama ihuje RGB, Intara, Minaloc, n’inzego z’umutekano

    Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB), Ambasaderi Fatouma Ndangiza aratangaza ko nta gihugu gishobora kwigira kitazamuye imisoro. Ibi madamu Ndangiza yabivuze tariki 17/10/2013 mu Ntara y’iBurengerazuba, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro igikorwa cyo kwihutisha gahunda yo kwigira bahereye mu nzego z’ibanze.

    Gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byo kwihutisha gahunda yo kwigira byakorewe mu karere ka Karongi, Intara y’i Burengerazuba, bitangizwa na Guverineri w’Intara Kabahizi Célestin ari kumwe n’Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB), Ambasaderi Fatouma Ndangiza.

    Fatouma Ndangiza, yavuze ko nta gihugu na kimwe ku isi gishobora kwihuta mu iterambere hatazamuwe imisoro, kandi ngo nta kabuza, u Rwanda ruzabigeraho binyuze muri gahunda rwiyemeje yo kwigira.

    By’umwihariko turizera ko mbere y’uko inama irangira tuza kuba twafashe ingamba z’uburyo twazamura umusoro, kuko nta gihugu cyakwigira kitazamuye imisoro, niba u Rwanda rumaze kugera kuri 61% by’imisoro iva mu Rwanda turifuza ko byazamuka bikazagera no kuri 90% tukazagera n’igihe tutazongera gukenera inkunga z’amahanga.

    Uburyo buzakoreshwa kugira ngo imisoro irusheho kwiyongera ngo si ukuzamura umusoro nyirizina, ahubwo ni ukongera umubare w’abasora n’ibisoreshwa, nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’akarere ka Rutsiro mu kiganiro n’abanyamakuru.

    Ibi kandi byakirwa neza n’abasora bo mu karere ka Karongi, nk’uko umwe muri bo ukorera mu isoko rishya rya Kibuye abisonura agira ati:

    Nibongera umubare w’abasoreshwa bizaba ari byiza kuko n’ubusanzwe ayo twasoraga twe twumvaga ari menshi. Dusora buri munsi 200FRW, na 5000FRW buri kwezi.

    Muri iyo nama y’iminsi ibiri RGB irimo kugirana n’abafatanyabikorwa batandukanye bo mu Ntara y’i Burengerazuba, Ambasaderi Ndangiza yavuze ko barimo no kurebera hamwe amahirwe ya buri karere mu gihugu, ku bintu bishobora gushingirwaho mu kwiteza imbere biciye mu ishoramari.

    Mu Ntara y’iBurengerazuba by’umwihariko mu karere ka Karongi, amahirwe ahiganje ni ay’ubukerarugendo n’amahoteli kubera umutungo kamere w’ikiyaga cya Kivu n’amashyamba.

    Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, we ati kuba akarere gaherereye mu mutima w’Intara y’iBurengerazuba, nabyo ni amahirwe akomeye kuko mu minsi iri imbere kazaba icyambu cy’ubuhahirane hagati y’uturere twinshi ndetse n’abaturanyi bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo igihe umuhanda Rusizi-Karongi-Rubavu uzaba warangiye.

    Umuhanda watangiye gukorwa, biteganyijwe ko imirimo izamara imyaka ibili.

    Ambasaderi Ndanginza avuga ko ngo nubwo gutangiza igikorwa cyo kwihutisha gahunda yo kwigira mu Rwanda byagombaga kugira aho bihera, by’umwihariko ngo byahereye mu Ntara y’i Burengerazuba kubera ko bahagaze neza mu gucunga neza umutungo wa leta, no kwihutira ibikorwa by’iterambere ashingiye ku bufatanye bagirana na RGB.

    Ku munsi wa mbere w’inama, Guverineri Kabahizi Célestin ni we wayitangije mu izina rya Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu Musoni James utarabashije kuba ahari, ariko kuri uyu wa gatanu nawe ubwe arahibereye, ubwo baza gufata imyanzuro y’uko inzego z’ibanze zigomba kugira uruhare mu kwihutisha gahunda yo kwigira.

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED