GISAGARA: Barakangurirwa kumva inyungu zo kuba mu bihugu bigize afurika y’uburasirazuba
Abatuye akarere ka Gisagara barakangurirwa gusobanukirwa n’umuryango w’ibihugu bigize afurika y’uburasirazuba (EAC), bakamenya akamaro bifitiye abanyarwanda kuba muri uyu muryango. Ibi byaragarutsweho mu mahugurwa y’iminsi ibiri yahawe inzego zitandukanye muri aka karere ku bufatanye na sosiyete sivile.
Muri iki cyumweru cyashojwe tariki 20/10/2013, inzego zitandukanye zihagarariye abaturage mu karere ka Gisagara, zahawe amahugurwa ku muryango w’ibihugu bigize afurika y’uburasirazuba, aho aba baturage bagaragaje ko batari basobanukiwe n’uyu muryango, ariko bakaza gusobanurirwa bihagije bahabwa n’umukoro wo kuzaha ubu bumenyi abo bahagarariye.
Mu byabafashije cyane bavuga ko babona bizazana impinduka nziza mu Rwanda ni kubirebana ahanini n’isoko rusange ndetse na gasutamo.
Nzeyimana Eugène uhagarariye inama njyanama mu murenge wa Ndora nawe avuga ko kuba u Rwanda rusigaye rubarirwa muri uyu muryango wa afurika y’uburasirazuba ari ikintu kizazana impinduka nziza mu banyarwanda ku mpande nyinshi, haba ku buhahirane, ubuvuzi, imyigire n’ibindi byinshi ibi bihugu bishobora kujya byungurana.
Ati “Si isoko gusa rizaguka ahubwo n’ubuzima buzarushaho kubungabungwa kuko tuzajya dufatanya mu buvuzi tukungurana ubumenyiâ€
Rwatangabo Pascal watanze ayamahugurwa akaba umwe mu bahuguriwe guhugura abandi kuri uyu muryango, avuga ko intego y’aya mahugurwa ari ugufasha abanyarwanda gusobanukirwa n’amateka y’uyu muryango, bakanamenya inyungu zo kuwubamo.
Rwatangabo avuga ko u Rwanda nk’igihugu gito cyane ugereranyije n’ingano y’ibihugu bigize uyu umuryango byose hamwe, ruziga byinshi, isoko ryaguke ku baturarwanda, bagurishe hanze banahahireyo ku buryo bworoshye. Ibi ariko ngo bikwiye gutuma abanyarwanda bitegura guhangana n’ibyo bihugu ku isoko rusange, biga gukora vuba kandi ibikorwa binoze.
Ati “Dukwiye gutangira kwitegura guhangana nibyo bihugu ku isoko rusange rizaduhuza, ndetse no ku isoko ry’umurimo kuko umuntu agiye kujya abasha no gusaba akazi ahashoboka hose muri ibi bihuguâ€
Muri aya mahugurwa abatuye Gisagara, basobanuriwe byinshi birimo gahunda y’ishyirwaho ry’ifaranga rimwe muri ibi bihugu ndetse na gahunda yo kuzashyiraho Leta imwe. Abahuguwe bazahugura abaturage bose bagiye bahagarariye binyuze mu nama, imiganda ndetse no mu mahuriro nk’utugoroba tw’ababyeyi.
Â