Subscribe by rss
    Tuesday 26 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Nov 2nd, 2013
    Feature / featured1 / National | By gahiji

    Kirehe- Bateguye uburyo bwo kuzakira abanyeshuri bari ku rugerero

    m_Bateguye uburyo bwo kuzakira abanyeshuri bari ku rugerero

    Kuri uyu wa 31/10/2013 mu karere ka Kirehe hateraniye inama yo gutegura uburyo abana barangije umwaka wa gatandatu wisumbuye bakomeza kwitabira itorero mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi.

    Mu karere ka Kirehe umwaka ushize w’amashuri hari hatojwe intore zirangije amashuri yisumnbuye zigera kuri 1096 nkuko umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’itorero mu karere ka Kirehe Kamungu Bernadette abitanbgaza, akomeza avuga ko ubu bari no gutegura itorero ry’abana.

    Abanyeshuri bari ku rugerero umwaka w’amashuri ushize bakoze ibikorwa bitandukanye, birimo  kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bigishije abaturage kwitabira indyo yuzuye, bakanguriye abaturage kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bakangurira abaturage gukora akarima k’igikoni hamwe no kubakira abatishoboye bakaba barakanguriye n’abaturage kubana byemewe n’amategeko hamwe n’ibindi bikorwa bitandukanye.

    Ibi bikorwa by’urugerero ku banyeshuri bavuga ko bari batarasobanukirwa neza n’ibijyanye n’urugerero ariko ngo ubu bamaze kumenya akamaro k’urugerero, gusa ariko bavuga ko hakirimo inzitizi zijyanye n’ibikoresho biba bidahagije gusa ubuyobozi bukaba buvuga ko babishyizemo imbaraga kugira ngo uyu mwaka bizagende neza.

    Iyi nama yafashe umwanzuro wo gukomeza kwita kubana barangije amashuri yisumbuye babatoza umuco nyarwanda.

    Barebeye kandi hamwe n’uburyo bazategura itorero mu nzego z’imirimo, abakozi b’akarere, abakozi bo kwa muganga, hamwe n’amakoperative.

    Impamvu yo gutoza ngo ni ukugira ngo bumve kimwe ibibazo biriho n’icyabiteye, ku isi muri rusange no mu Rwanda by’umwihariko, gusesengura icyerecyezo rusange cy’urwanda n’icyakorwa kugira ngo kigerweho ku nzego zose z’imitegekere y’igihugu n’ibisabwa buri munyarwanda, gusesengura indangagaciro zigomba kuranga intore, inzira zo kuzigeraho,inshingano z’intore mu mpinduramatwara igihugu kiyemeje kugeraho n’uburyo bwo gukomeza kubaka itorero ku nzego zose.

    Intore ziri ku rugerero usanga zizeza  ko zizakomeza gukora neza kandi cyane ku buryo zivuga ko zizava ku rugerero zicyuye ikivi gishyitse n’umusaruro uhagije. uyu mwaka hazatozwa intore zigera kuri 1300.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED