Subscribe by rss
    Saturday 23 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Nov 8th, 2013
    featured1 / Latestnews / National | By gahiji

    Ubufatanye mu nzego zose niyo ntego mu kubungabunga umutekano mu ntara y’amajyaruguru

    Ubufatanye mu nzego zose  niyo ntego mu kubungabunga umutekano mu ntara y’amajyaruguru

    Kuri uyu wa gatatu tariki ya 6/11/2013, mu  karere ka Rulindo hateraniye inama yaguye y’intara y’umutekano, inama yari igamije kwiga  cyane cyane ku bijyanye n’uko umutekano uhagaze mu turere tugize iyi ntara.

    Muri iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’uturere uko ari dutanu tugize intara y’amajyaruguru, inzego z’umutekanano zaba iza Polisi hamwe n’iza gisirikare, abari bayirrimo barebeye hamwe uko umutekano uhagaze,ibiwuhungabanya ndetse n’icyakorwa ngo umutekano muri iyi ntara urusheho kugenda neza.

    Mu byaje ku isonga mu guhungabanya umutekano muri iyi ntara nk’uko byagaragajwe ni ibiyobyabwenge birimo kanyanga, urumogi, ibyaha bijyanye no gukubita ndetse no gukomeretsa.

    Hagaragaye kandi ikibazo cy’ubwicanyi muri iyi ntara, ikibazo kijyanye n’impanuka zikabije mu muhanda ndetse n’ubujura bukorwa muri za sacco bukozwe akenshi n’abakozi baba bazikoramo.

    Ku ruhande rw’intara uwaje ayihagarariye umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara Deon Kabagambe yavuze ko kuba ibyaha bimwe muri ibi bidashira cyangwa bihagarare burundu,ahanini biba biterwa n’imyunvire  y’abayobozi b’inzego zo hasi cyane cyane mu midugudu ikiri hasi ,aho usanga ibijyanye n’umutakano babiharira inzego za Polisi gusa cyangwa iza Gisirikare.

    Ku bwe ngo ngo akaba asanga hakwiye kubaho ubufatanye mu nzego zose ,hakanongerwa ingufu mu marondo.

    Yavuze kandi  ko , aho bizajya  bigaragara ko umuyobozi w’umudugudu atatanze amakuru kandi byanyuze mu mudugudu ayoboye nawe azajya abibazwa.

    Kimwe n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru Gahima Francois, wagarutse cyane ku kibazo cya kanyanga yinjira muri iyi ntara ku bwinshi ivuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda,ngo hagomba kubaho ihererekanya makuru mu nzego zose ku buryo hakumirwa izi kanyanga zinyobwa ,ari nayo ntandaro y’ibyaha byinshi bihungabanya umutekano nk’uko abari muri iyi nama babigaragaje.

    Ku kirebana n’umutekano wo mu muhanda kandi ngo ntago umutekano wo mu muhanda ureba polisi gusa,ahubwo n’abandi bayobozi barimo n’ab’uturere basanga bakwiye kugira iki kibazo icyabo ,aho bigaragaye ko umushoferi yitwaye nabi mu muhanda nabo bakaba bamufata bakamuhana.

    Abari mu nama kandi banarebeye hamwe aho  ikibazo cyo kwimura abatuye mu manegaka kigeze, hafatwa ingamba zo kubikora vuba kandi ngo bakubaka amazu meza azakemura ikibazo cy’ibiza.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED