Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda†ni umuti ku Banyarwanda bakuze n’urukingo ku bakiri bato
Mu nkuru nanditse mu kinyamakuru The New Times mu myaka itatu ishize, navuzemo uko mbona politiki y’u Rwanda kuva mu 1994 kugeza ubu.
Ubusanzwe ndi umwe mu bahagarariye igihugu cyanjye cy’u Rwanda mu mahanga. Muri uyu mwaka sinacikanywe, nakurikiranye ibiganiro by’urubyiruko byiswe The Youth CONNECT DIALOGUE, ibiganiro byateguwe n’umuryango IMBUTO FOUNDANTION.Ibyo biganiro nabikurikiranye kuri RTV, dore ko isigaye igaragara kuti CANAL SAT.
Ubwo nabikurikiranaga rero nibwo niboneye ko ari iby’agaciro gakomeye cyane cyane ku rubyiruko rwo mizero y’igihugu cyacu.
Mu minsi micye ishize nanone nongeye kubona mu bitangazamakuru uko gahunda ya NDI UMUNYARWANDA yagenze mu kigo cya Gabiro iteguwe na Unit Club nsanga Abanyarwanda bakomeje kwishakira ibisubizo by’ibibazo bibangamiye igihugu no kwiyubakira umusingi ukomeye igihugu cyacu cyizagenderaho mu bihe biri imbere.
Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ije nyuma yo gusoza imirimo y’Inkiko GACACA zari zashyiriweho gucira imanza abashinjwaha kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko hagamijwe ubutabera bwunga.
Ntawe utazi uko inkiko GACACA zadufashije guca imanza zisaga miliyoni ebyiri mu myaka icumi gusa mu gihe iyo hakoreshwa inkiko zisanzwe hari kuzashira imyaka irenga 100 izo manza zitarangira. Igiteye ishema cyane, ni uko inkiko GACACA ari igitekerezo n’umwihariko bwite by’Abanyarwanda kuko nta handi GACACA zabaye ku isi.
Gahunda ya Ndi Umunyarwanda ariko itandukanye na GACACA kuko yo itari inkiko zigamije kuburanisha abantu, bamwe bashinja abandi ibyaha abandi biregura, ahubwo ni urubuga rwo kuganiriramo abantu batekanye bagasesengura ibyaranze politiki mbi zagejeje u Rwanda ku mahano ya Jenoside yatsembye Abatutsi.
Sinshidikanya ko ibi bizafasha Abanyarwanda kurandura burundu ibyagejeje u Rwanda kuri ayo makuba ndengakamere..
Ku Banyarwanda bamaze kuba bakuru muri iki gihe, gahunda ya Ndi Umunyarwanda izadufasha kongera kwisuzuma ngo turebe uko imirongo ya politiki twabayemo kuva mbere yo kubona ubwigenge muri za 1960 kugera mu gihe cya Jenoside, bityo ntibizongere kubaho mu mateka y’u Rwanda.
Muri uku kwisuzuma ariko, birasaba ko Abanyarwanda b’iki gihe twazabwizanya ukuri kandi tukanonosora koko ibyo twabonye mu ngengabitekerezo yaranze abanyepolitiki bo muri iyo myaka, tukarebera hamwe uko byagenze, ingaruka n’amakuba u Rwanda rwabivanyemo.
Nibwira kandi ko Abanyarwanda bazatinyuka kubwizanya ukuri badahuha kuko abenshi icyo gihe bari bakiri bato, bakaba ntacyo bishinja bazaba bari gukikira baca ku ruhande.
Njye uko mbitekereza, ayo mateka mabi twanyuzemo nyagabanya mu byiciro bitatu:
* Mu 1959 hari abitwaje igitekerezo kibi bitaga icyo kwibohora kw’Abahutu ariko yari ingengabitekerezo mbi igamije gusa kugeza bamwe ku butegetsi babanje kwikiza Abatutsi b’inzirakarengane, bamwe babica abandi babatera guhunga igihugu cyabo. Abitwaga Abahutu bo muri rubanda rusanzwe ntacyo bigeze baronka na kimwe muri ubwo bwicanyi. Abari abakene bakomeje gukena, ariko ibikorwa bibi bari bamaze gushorwamo byabateranyije n’abari abavandimwe babo bahanaga amazi bagasabana umuriro, umuryango nyarwanda urahungabana bikomeye.
Mu kwezi gushize ubwo nari mu Rwanda, nahuriye muri restaurant n’umukecuru wari watemberanye n’umuryango we, ari hamwe n’umugabo we, n’abana babo n’abuzukuru. Kuko nsanzwe nziranye n’umuhungu wabo, nagiye kubaramutsa aho bari bicaye. Ni ababyeyi ba ambasaderi Yamina KARITANYI, uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Kenya. Umubyeyi we yarambwiye ngo data umbyara niwe wamuhungishije ubwicanyi igiihe Abatutsi bicwaga muri za 1960. Numvise nezerewe pe, numva ntewe ishema na data n’ubwo yatabarutse atakiriho…
* Mu 1973 nari mfite imyaka 10 ubwo perezida Juvénal HABYARIMANA yari hafi gufata ubutegetsi amaze guhirika Grégoire KAYIBANDA. N’ubwo nari umwana muto, ndibuka neza ko nabonaga abasirikari batanga mu baturage b’Abahutu ibibiriti byo gutwikisha amazu y’Abatutsi. Abatwikirwaga amazu bahitaga bahunga bakajyana n’imiryango yabo. Uru narwo ni urugero rundi njye mbona ko Habyarimana yitwaje ubwoko bw’Abahutu bagateza umwuka mubi mu baturage ngo bicane ariko agamije inyungu ze n’agatsiko k’abantu bake.
Abakuru baribuka uko ingengabitekerezo y’ivangura yimakazwaga kuva abana bakiri bato mu mashuri abanza, buri mwarimu agomba kubaza abana yigisha ubwoko bwa buri wese. Uyu muhango wo kumanika amaboko buri mwaka ubwo Abahutu, Abatutsi n’Abatwa babaga basabwa gutera urutoki watumaga abana bose bamenya ko batari bamwe, ndetse bamwe bagahera aho bakurikirana ngo kuki twe turi aba, abandi bakaba bariya. Kwari ukubaremamo amacakubiri hakiri kare.
* Mu 1991 ubwo hadukaga inkubiri y’amashyaka menshi, mu Rwanda hahise hashingwa amashyaka atatu, MDR, PSD na PL. Abari bashinze MDR banze kongera kuyongeraho Parmehutu ariko bari babizi neza ko abaturage ba rubanda rusanzwe bazabyibuka ko ikiri MDR Parmehutu.!
Ku bw’amahirwe ayo mashyaka yahise yishyira hamwe ngo arwanye ingoma y’igitugu yakoreshaga ivangura ya Habyarimana. Ubutegetsi bwa Habyarimana bwari bwaramaze kuvangura Abanyarwanda cyane bubishingiye ku maturufu abiri: ubwoko n’akarere. Ryari ivangura rishingiye ku karere no ku bwoko. Iki gihe ariko ubutegetsi bwa Habyarimana bwaje kubona ko aya mashyaka yishyize hamwe yari abumereye nabi ari nako FPR-Inkotanyi yakomezaga kubwotsa igitutu ku rugamba rw’amasasu ni
uko bwongera kubyutsa ingengabitekerezo y’amoko, ya mashyaka atatu yari yarishyize hamwe ngo arwanye Habyarimana ahita ayacamo ibice bibiri bibiri, byiswe Hutu Power. Ibi bice bya Hutu power twese tuzi uruhare byagize mu gucengeza no kwihutisha umugambi mubisha wo kurimbura Abatutsi muri Jenoside.
Ubirebye neza rero usanga ingengabitekerezo ishingiye ku bwoko yacengejwe cyane yitwa iy’Abahutu ntacyo yabamariye mu by’ukuri. Abari mu buyobozi bwa politiki babyungukiyemo igihe gito, ariko abaturage basanzwe ntacyo byabamariye, nta nyungu na nkeya babivanyemo. Ntawe ukwiye kongera kuyishyigikira na busa n’ubwo hari abanyapoliki bakibeshaya ngo ishobora kongera ikabyutsa umutwe mu Rwanda, bakagera ku butegetsi.
Kuyikumira no kuyirandurana n’imizi burundu kuko nta nyungu yagejeje ku gihugu bizashingira ku biganiro bitaziguye, Abanyarwanda twese tukavugisha ukuri kandi tukabohora imitima yacu. Ibi niwo musanzu ukomeye Abanyarwanda b’iki gihe dukwiye gusigira igihugu cyacu, tugasiga u Rwanda ari igihugu cyunze ubumwe. Ni aha mpera mpamya ko Ndi Umunyarwanda ari umuti Abanyarwanda bakuru bakwiye kunywa, ikaba n’urukingo ruzakingira abana bacu bakibyiruka n’abazabaho mu bihe bizaza. NIMUCYO TWESE DUHARANIRE KUYOBORWA N’ICYERECYEZO CYIGAMIJE IMBERE HEZA H’IGIHUGU CYACU, TWITANDUKANYE BURUNDU N’AMANJWE Y’AMOKO ATAZAGIRA AHO ATUGEZA.