Subscribe by rss
    Sunday 24 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Nov 14th, 2013
    Block4--ibikorwa-National / featured1 | By gahiji

    Rutsiro : Abayobozi b’utugari barasabwa gufata iya mbere mu gukumira ibishobora guhungabanya umutekano

    Abayobozi b’utugari barasabwa gufata iya mbere mu gukumira ibishobora guhungabanya umutekano

    Abitabiriye inama

    Abayobozi b’utugari na bamwe mu bakozi b’imirenge igize akarere ka Rutsiro bagiranye inama n’ubuyobozi bw’akarere hamwe n’inzego z’umutekano tariki 12/11/2013 bibutswa uruhare rwabo mu gukumira ibishobora guhungabanya umutekano.

    Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano, abitabiriye iyo nama  basabwe kugenzura abinjira n’abasohoka mu mudugudu, gutanga amakuru ku gihe, igihe hari ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano bigaragaye, ndetse amarondo na yo agakorwa neza.

    Abayobora mu duce duherereyemo amashyamba, by’umwihariko amashyamba cyimeza ya Mukura na Gishwati aboneka mu karere ka Rutsiro basabwe kuyagenzura no kumenya ibiyakorerwamo.

    Kutamenya no kutagenzura inzira zishobora gukoreshwa n’abagizi ba nabi na byo byaganiriweho nka kimwe mu bishobora guhungabanya umutekano. Ni yo mpamvu abayobora  cyane cyane uduce tw’akarere dukora ku mupaka bahamagarirwa kugenzura urujya n’uruza rw’abinjira n’abasohoka, kumenya abo ari bo ndetse no kumenya ikibagenza.

    Abitabiriye iyo nama bibukijwe zimwe mu nshingano z’abayobozi hakurijwe urwego. Abo ku rwego rw’umudugudu babwiwe ko basabwa gukurikirana imikorere y’irondo, kugenzura ko ikaye y’umudugudu yujujwe neza kandi ku gihe, ndetse no kumenya no gukurikirana abantu bashyashya cyane cyane badasanzwe bari mu mudugugu.

    Abayobozi ku midugudu barasabwa gukuriikirana no gutangira ku gihe amakuru yose ajyanye n’icyashobora guhungabanya umutekano, kuko ku rwego rw’umudugudu ari ho hashobora kuboneka amakuru mu buryo bwihuse kurusha uko yaboneka mu zindi nzego.

    Urwego rw’akagari na rwo ngo rufite inshingano zo gukurikirana ibikorwa byose bishobora guhungabanya umutekano mu kagari, gukurikirana ko ikaye y’umudugudu yuzuzwa no kugenzura ko ibyanditswemo byuzuye.

    Abayobozi mu tugari basabwe guhuza no gukurikirana ibikorwa byose bikorerwa mu midugudu, ndetse no kwegeranya amakuru yose avuye mu midugudu no kuyatangira ku gihe. Bibukijwe kandi ko bagomba gusura imidugudu no gukoresha inama zitandukanye mu rwego rwo kurushaho gushishikariza abatuye akagari kwibungabungira umutekano.

    Guhererekanya amakuru ni kimwe mu bintu by’ingenzi byagarutsweho bizatuma umutekano ubungwabungwa, bikaba ari muri urwo rwego abayobozi b’inzego z’ibanze babwiwe ko bagomba gutanga no guhanahana amakuru ku gihe hakoreshejwe uburyo butandukanye burimo na telefoni bahawe bifashisha bahamagara ku buntu.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED