Subscribe by rss
    Thursday 28 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Nov 20th, 2013
    Feature / featured1 / Latestnews / National | By gahiji

    Bugesera: Hatangiye igikorwa cy’amatora yo kuzuza njyanama y’Akarere

    Hatangiye igikorwa cy’amatora yo kuzuza njyanama y’Akarere

    Umwe mu baturage bitabiriye igikorwa cy’amatora

    Abatuye umurenge wa Juru mu karere ka Bugesera kuwa 16/11/2013 biriwe mu gikorwa cy’amatora yo kuzuza inama njyanama y’akarere ka Bugesera , hatorwaga umujyanama rusange uhagarariye umurenge wa Juru. Abahataniraga uyu mwanya ni abantu batatu. Mukankombe Chartine, Habiyambere Fiddele na Uwiragiye Priscille.

    Aya matora yabereye mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Juru, ku isaha ya saa  cyenda n’iminota 10 gutora kw’abaturage byari birarangiye, aho buri rupapuro ruriho amafoto  y’abantu batatu bahatanira  kujya muri jyanama y’akarere ka Bugesera,  mu mwanya w’umujyanama rusange uhagarariye umurenge wa Juru.

    Umutoni Ariane ushinzwe guhuza ibikorwa by’amatora mu turere twa Bugesera na Rwamagana avuga ko ibyavuye muri aya matora bizatangazwa  bitarenze tariki ya 21 z’uku kwezi kw’ugushyingo, agashima abaturage bitabiriye amatora nubwo imvura yaramukiye ku muryango  muri uyu murenge wa Juru ariko ntiyababujije kwitabira.

    Yagize ati “ igikorwa cy’amatora cyagenze neza kuko hari hateganyijwe kuza abatora bagera ku bihumbi 12, bakaba baje ku kigereranyo cya 90%”.

    Kuba amatora yabaye ku wa gatandatu,  umunsi w’isabato kubadiventiste hari bamwe  batitabiriye aya matora yo kuzuza njyanama y’akarere ka Bugesera. Icyakora  si bose uyu muturage yitwa Hakizimana Viateur nawe ni umudivantiste b’umunsi wa karindwi, ariko yitabiriye amatora.

    m_Hatangiye igikorwa cy’amatora yo kuzuza njyanama y’Akarere1

    Umutoni Ariane ushinzwe guhuza ibikorwa by’amatora mu turere twa Bugesera na Rwamagana

     “ kubijyanye n’isabato batubuza gukora imirimo itubuza kujya gusenga, ariko nk’iki gikorwa cyo gutora uzaduhagararira ntabwo bibiriya ibitubuza kuko ntibyambujije no gusenga”.

    Umujyanama rusange watowe azajya kuzuza njyanama y’akarere ka Bugesera. Gahunda y’amatora ya komisiyo igaragaza ko tariki ya 23/11/2013 hazabaho amatora yo kuzuza komite nyobozi y’akarere ka Bugesera hatorwa umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage uherutse kwegura.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED