Subscribe by rss
    Tuesday 26 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Nov 22nd, 2013
    Block1-ibikorwa-Politics / Feature / featured1 / Latestnews | By gahiji

    Bugesera: Ndi umunyarwanda ibafasha gusubira mu mateka hamwe n’uburyo hakwigobotorwa amabi

    Ndi umunyarwanda ibafasha gusubira mu mateka hamwe n’uburyo hakwigobotorwa amabi

    Senateri Fatu Harelimana uyoboye ibiganiro bya gahunda ya Ndi Umunyarwanda

    Abayobozi mu nzego zinyuranye mu karere ka Bugesera bafite icyizere ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda izafasha abanyarwanda  kurwanya  amacakubiri aho ava akagera . Bahereye ku ngero zifatika zo mu karere ka Bugesera, aho aba  bayobozi bagaragarijwe ko ibyitwa amoko byashyizwe imbere mu  Banyarwanda ntashingiro bifite, hari mu biganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ibiganiro byatangiye kuwa 20/11/2013.

    Munyantwari Vedaste, perezida wa njyanama y’umurenge wa Shyara agira ati “Njyewe numva iyi gahunda, numvise ari ikintu kindeba cyane kandi mpita nyishima kuko idufasha gusubira mu mateka yaturanze tukiyumva, hamwe n’ukuntu twakwigobotora ipfumwe ritubangamiye ku bintu bimwe na bimwe bitewe n’inzira twanyuze,  kugira ngo tube turi mu gihugu dutuje nk’abanyarwanda nk’abandi, uru Rwanda nararuhunze mu mwaka wa 1994 nyuma ngaruka nari mu mutwe wa FDLR ngeze mu gihugu  ndakirwa n’abandi banyarwanda’’.

    Ndi umunyarwanda ibafasha gusubira mu mateka hamwe n’uburyo hakwigobotorwa amabi1

    Abitabiriye ibiganiro baratanga umubuhamya n’ibitekerezo bigamije kubaka abanyarwanda

     Bugesera ni  kamwe mu turere  twageragerejwemo Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, imwe mu ngaruka  z’amateka y’u Rwanda yaranzwe n’amacakubiri mu bihe byashize, amacakubiri yagize ingaruka mu mibereho n’imibanire y’abanyarwanda.

    Icyakora abayobozi mu karere ka Bugesera bagaragaza icyizere cyo kurenga ayo macakubiri, ubunyarwanda akaba aribwo bwimakazwa nk’uko bivugwa na Nkurunziza Francis  umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa  Mayange.

    “Njyewe nifuza ko umunyarwanda yakumva icyo aricyo, na cyane ko twigiye ku mateka yabaye muri iki gihugu, njye byanshimishije kuko nubundi mu mutima wanjye nabitekerezaga nkavuga ngo ariko igihe kizagera ryari ngo abantu bose biyumvemo ko ari abanyarwanda kuruta uko birebera mu mako adafite icyo yatumariye ahubwo yaduteje ibibazo”.

    Muri ibi biganiro byari biyobowe na senateri Fatu Harelimana , hatanzwe ubuhamya hagaragazwa uburyo ibyishwe amoko bigenderwaho mu Banyarwanda ntashingiro bifite ahavuzwe imiryango igaragaramo abayigize nyamara ugasanga badahuje ayo moko.

    Abayobozi  bagiye gutanga ibiganiro mu baturage kuri   gahunda ya Ndi umunyarwanda   bagiriwe inama  kuzajya bahera ku ngero nk’izo  zisobanura uburyo ibyishwe  amoko mu Banyarwanda ntashingiro bifite.

    Ntawashidikanya ko  abanyarwanda bafite inyoto yo kuganira ku mateka yabo  dore ko usanga igihe kiba cyateganyijwe kirangira hakiri abashaka kugira ubuhamya batanga. Kandi buri buhamya bufite umwihariko wafasha abanyarwanda gukira ibikomere  basigiwe n’amateka.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED