Nyamasheke: Abaturage barasabwa kwimakaza ubunyarwanda bakirinda icyabatanya
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr. Harebamungu Mathias arasaba abaturage b’akarere ka Nyamasheke kwimakaza ubunyarwanda muri bo kandi bakarwanya ikintu cyose cyabatanya.
Ibi Dr Harebamungu yabivugiye mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, ubwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25/11/2013 yatangizaga icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge gifite insanganyamatsiko ya “Ndi Umunyarwandaâ€.
Iki cyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke cyatangijwe mu murenge wa Kanjongo haganirizwa abavuga rikumvikana kuva ku rwego rw’umurenge kugera ku bayobozi b’imidugudu ku nsanganyamatsiko ya gahunda ya “Ndi Umunyarwanda†igamije kwiyumvamo isano ihuza Abanyarwanda batewe ishema no kuba Abanyarwanda bahuriye ku gukunda igihugu no kugikorera kuruta ikindi cyose umuntu yakwishingikirizaho.
Dr Harebamungu yabwiye abaturage b’akarere ka Nyamasheke ko ubunyarwanda ari bwo bukwiriye kubakirwaho na buri Munyarwanda kuruta kwishingikiriza ku iturufu y’ubwoko bw’ubuhutu, ubututsi cyangwa se ubutwa.
Kugira ngo ibi bigerweho, ngo bikaba bisaba ko Abanyarwanda bareba mu mateka yabo harimo ameza n’amabi yagejeje kuri jenoside yakorewe Abatutsi ndetse igasigira ibikomere n’ipfunwe ku banyarwanda benshi, maze bagasasa inzobe bakavugisha ukuri kandi abafite ipfunwe bakatura bagasaba imbabazi bagaragaza ko bitandukanyije n’ayo mateka mabi ndetse n’abakomerekejwe n’ayo mateka mabi bakagira ubutwari bwo gutanga imbabazi, bityo Abanyarwanda bakabana mu bwiyunge bwuzuye.
Minisitiri Harebamungu akab yaboneyeho gusaba imbabazi mu izina ry’Abahutu bahemutse kandi agaragaza ko yitandukanyije n’ibibi byose byakozwe mu izina ry’abahutu.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste agaragaza ko muri iki cyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, abaturage bazajya bakora imirimo yabo mu gihe cya mugitondo naho nyuma ya saa sita bagakurikira ibiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwandaâ€, aho bazasobanurirwa amateka yaranze u Rwanda kandi bagakangurirwa kuba Abanyarwanda biyumvamo ubunyarwanda kuruta kwiyumvamo amoko. Ibi ngo bikaba bizafasha abaturage b’aka karere gukira ibikomere no kubohoka ipfunwe kuko ibiganiro bitangwa mu buryo bw’ubuhanga kandi ababitanga bakaba bazasanga abaturage iwabo mu midugudu.
Habyarimana atanga ubutumwa ku baturage bose batuye Nyamasheke bw’uko bazitabira ibiganiro biteganyijwe muri iki cyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge kandi buri muturage agasabwa uruhare rwe mu kwiyubakira u Rwanda kugira ngo afashe leta y’u Rwanda ishyize imbere kubaka ubumwe bufatika.
Ibi biganiro byaranzwe n’ubuhamya bw’abaturage bisanze ari Abahutu bagaragazaga ipfunwe batewe n’ibyo bamwe mu bahutu bakoze birimo jenoside yakorewe Abatusti banabisabira imbabazi ndetse hagaragaramo n’ubuhamya bw’abisanze ari Abatutsi bagaragaje ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda yatumye babohoka ku mutima ku buryo bagaragaje ko batanze imbabazi ku bahutu baterwa ipfunwe n’ibyo bene wabo bakoze kandi bakerekana ko gutanga imbabazi bibohora.
Uretse Abahutu n’Abatutsi kandi, muri ibi biganiro, byitabiriwe n’abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma bahoze bitwa Abatwa, bagaragaje ko batewe ishema no kuba Abanyarwanda, dore ko ubusanzwe bo basaga nk’abahejwe mu rubuga rw’abaturage b’u Rwanda.