Abanyarwanda bakwiye kunezezwa n’uko aribo bihitiramo ababayobora-Umuyobozi wa komisiyo y’amatora
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe amatora mu Rwanda, bwana Kalisa Mbanda aremeza ko uburyo iyo komisiyo ifasha Abanyarwanda kwihitiramo ababayobora neza mu buryo bw’amatora adafifitse ngo bikwiye kubatera ishema kuko ngo hari ibihugu byinshi abaturage batajya bagira uruhare na ruto mu kwihitiramo ababayobora, ndetse ngo hakaba n’ahandi haba ibisa n’amatora ariko bidafitiye abaturage akamaro.
Ibi Professor Kalisa Mbanda uyobora Komisiyo y’igihugu y’Amatora mu Rwanda yabivugiye mu karere ka Rwamagana, mu muhango wo kumurika umukandida wiyamamariza umwanya w’ubusenateri, aho yemeje ko akazi k’iyo komisiyo gakwiye kwishimirwa n’Abanyarwanda bose kuko igihugu cyabo kiyobowe mu buryo bihitiramo bo ubwabo.
Prof Mbanda yagize ati “Abanyarwanda bakwiye kunezezwa no kuba bagira uruhare mu miyoborere y’igihugu cyabo mu nzego zose kuko aribo ubwabo babyihitiramo uko babishaka. Ku baba batabitekerezaho neza, ntako bisa kuba buri muturage agira uruhare mu guhitamo abazamuyobora kuko hari ibihugu byinshi ku isi bitabamo amatora, abayobozi bashyirwaho mu buryo butazwi na rubanda.â€
Uyu muyobozi mukuru w’ibikorwa by’amatora yabwiye inteko itora n’abavuga rikijyana muri Rwamagana ko hari ibihugu byinshi bitabamo amatora, agatsiko k’abantu bake ngo bakaba aribo bahora bategeka igihugu cyose, bakanafatanya n’abo bishakiye rubanda batazi kandi ngo bashobora no kuba badafite ubushobozi.
Uretse ahataba amatora kandi, prof Kalisa Mbanda yanavuze ko hari ahategurwa amatora ya nyirarureshwa, umutungo w’igihugu ugakoreshwa mu bintu bidafite akamaro kuko muri ayo matora hadatorwa ababonye amajwi y’abaturage, ahubwo ngo biba urwiyerurutso.
Hari ndetse ngo n’aho haba amatora, aho gusigira abaturage ibyiza ahubwo hagakurikirwa n’intambara n’imvururu bibuza abaturage amahoro n’amahwemo kandi ayo matora aba yateguwe ngo mu izina ryo gufasha abaturage kwihitiramo abazabageza ku mibereho myiza.
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe amatora mu Rwanda ariko we yavuze koi bi byose bitarangwa mu Rwanda, asaba Abanyarwanda kujya babizirikana kandi bakabyishimira kuko ngo aribo batuma amatora agenda neza kandi bakaba ari nabo bahora bitorera abayobozi bababereye bakomeza kubumbatira umutekano no guharanira iterambere ryabo.
Muri uyu muhango hamuritswe umukandida witwa Kansanga Ndahiro Marie Odette wiyamamariza kuzasimbura depite Mukabalisa Donatila wahoze ari umusenateri watorewe mu ntara y’Iburasirazuba akaza gutorwa mu badepite mu kwezi kwa Nzeli, aho yaje no gutorerwa kuyobora umutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko.
Uyu mukandida Ndahiro Kansanga ariyamamariza uwo mwanya wenyine, amatora nyirizina akaba azaba kuwa 05/12/2013. Yari asanzwe ari umuyobozi wungirije wa komisiyo y’igihugu y’amatora.
Â
Â