Subscribe by rss
    Sunday 24 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Dec 14th, 2013
    featured1 / National | By gahiji

    KARONGI: Abasoje icyiciro cya mbere cy’itorero basabwe kuba umusemburo wa ‘Ndi Umunyarwanda’

    Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Karongi yasabye inkumi n’abasore basaga 600 barangije icyiciro cya mbere cy’itorero, kugenda bakaba umusemburo wa ‘Ndi Umunyarwanda’ iwabo no mu baturanyi.

    Itorero rya kabiri mu karere ka Karongi ryasojwe ku mugaragaro mu murenge wa Rubengera kuri site ya TTC Rubengera, ahari hateraniye abasore n’inkumi basaga 600 bari baturutse mu mirenge itanu.

    Asoza ku mugaragaro iryo torero, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Hakizimana Sebastien, yasabye abo basore n’inkumi gukomeza gushyigikira gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ dore ko ari imwe mu byo bari bamaze ibyumweru bibili bigishwa.

    Itorero rya Karongi ryasojwe ku mugaragaro na V/M Hakizimana Sebastien uri hagati

    Itorero rya Karongi ryasojwe ku mugaragaro na V/M Hakizimana Sebastien uri hagati

    Hakizimana ati : ‘Ndi Umunyarwanda si amagambo gusa, aho mugiye iwanyu mugende mukomeze kuba umusemburo wa Ndi Umunyarwanda, ntimuzagende mwitwaje ko muri Umuhutu, Umutwa cyangwa Umututsi. Iterambere rishingiye ku miyoborere myiza, gukunda igihugu kugira ubumuntu, ukamenya ko mugenzi wawe ari nkawe ubwawe.’

    Intore nazo ngo ibi zirabyiteguye kuko ibyumweru bibili zimaze zitozwa zamaze kumva koko icyo Ndi Umunyarwanda ari cyo.

    Nsanzimana J Claude we ati kuza mu itorero ni ingirakamaro cyane kuko bidufasha kurushaho kumenya igihugu cyacu n’ukuntu cyasenyutse kubera ubuyobozi bubi bityo tugahera aho dushyiraho akacu kugira ngo tucyubake nk’abanyarwanda badafite aho batandukaniye.

    Icyiciro gisojwe ni icya mbere, icya kabili bazagikomeza tariki 06-01-2014 kugeza mu kwezi kwa gatatu, icya gatatu bagitangire mu kwa kane kugera mu kwa gatandatu, naho icya kane ari nacyo cya nyuma kikazakorwa mu kwezi kwa cyenda ari nabwo bazaba babaye Intore zo ku Rugerero zuzuye.

     

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED