Ngororero: Baritegura kwakirira urumuri rw’icyizere ahashyinguwe abana b’intwari b’I Nyange
Mu gihe kuri uyu wa 7 Mutarama 2014 aribwo hacanwa urumuri rw’icyizere mu rwego rwo gutegura icyunamo cyo kwibuka abazize jenoside yakorerewe abatutsi, mu karere ka Ngororero batangiye kwitegura kwakira urwo rumuri ndetse bategura n’aho ruzacanirwa kugeza icyunamo kirangiye.
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere n’inzego zitandukanye kuri uyu wa 6 Mutarama, hemejwe ko urwo rumuri ruzashyirwa hafi y’ahiciwe abana b’abanyeshuri bigaga mwishuri ryisumbuye rya Nyange, bakaza kwicwa bazira ko banze kwitandukanya bakurikije amoko nk’uko babisabwaga n’abacengezi.
Abari bitabiriye iyo nama basanga urwo rumuri ruzafasha mu kuzirikana kubyabaye, harebwa cyane cyane imbere hazaza hatagira amacakubiri ahubwo harangwa mo urukundo n’amahoro.
Mu mwaka ushize wa 2014, Umunyabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’intwari  ambasaderi Kamali Kalegesa n’abandi bayobozi barahasuye maze barebera hamwe uko habungwabungwa amateka yaho ntasibangane.
Bimwe mu byemezo byafashwe harimo gutunganya aho hantu kuburyo hasurwa, kuhashyira irimbi rusange ryashyingurwa mo intwari zose zahatakarije ubuzima, n’ibindi.
Kuri ubu, umwe mubahiciwe niwe ushyinguye aho hantu ariko kubufatanye bw’inzego zitandukanye n’imiryango y’abahaguye, barimo kwiga uburyo n’abandi bahashyingurwa. Biteganyijwe ko urumuri rw’icyizere ruzagera mu karere ka Ngororero kuwa 10 Mutarama uyu mwaka.