Rutsiro : Insigasiramuco 78 z’umurenge wa Mushubati zatangiye urugerero
Kimwe n’ahandi hose mu gihugu, mu karere ka Rutsiro na ho hatangijwe ibikorwa by’intore zo ku rugerero tariki 06/01/2014, by’umwihariko intore z’umurenge wa Mushubati zizwi ku izina ry’Insigasiramuco, zikaba zasabwe kuzarangwa n’imyifatire iranga intore, ababyeyi na bo basabwa guha izo ntore umwanya kugira ngo urugerero ruzagende neza.
Mu gutangiza ku mugaragaro igikorwa cy’urugerero mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro, intore zagaragaje imihigo zahize zikaba zizeye ko zizayesa nta gushidikanya. Nyuma yaho banitoreye abagize komite izabahagararira mu gihe bazaba bari ku rugerero.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati, Munyamahoro Patrick yavuze ko izo ntore bazitezeho umusaruro ushimishije, nk’uko byagaragaye mu ntore zazibanjirije.
Ati “aba rero bagiye gukomereza aho abandi basozereje, ubu rero twumva tubitezeho umusaruro ufatika, wo guhindura imyumvire y’abaturage kuri gahunda nyinshi za Leta zigamije guteza imbere umuturage.â€
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati kandi yakomeje asaba ababyeyi bafite abana bazakora urugerero ko babaha umwanya uhagije kugira ngo urwo rugerero ruzagende neza.
Ibi yabivuze kubera ko ari imwe mu mbogamizi zabayeho ubushize, aho ababyeyi bamwe na bamwe batumvaga akamaro k’urugerero bigatuma batoherezayo abana babo. Kugira ngo icyo kibazo gikemuke, ubuyobozi bw’umurenge bwiyemeje ko ku wa kane tariki 09/01/2014 abaturage bose ba buri kagari bazateranira hamwe, bagasobanurirwa iyo gahunda y’intore zigiye gutangira urugerero n’akamaro k’ibikorwa bagiye gukora.
Bamwe muri izo ntore zo ku rugerero bavuze ko icyo gikorwa bagiye kukigira icyabo kandi ko biyemeje kuzafatanya n’abandi baturage kugira ngo umusaruro wifuzwa uzagerweho.
Nzabanita Gedeon, intore ihagarariye izindi mu murenge wa Mushubati, yavuze ko imihigo bahize bagomba kuyigira iyabo, bagafatanya n’abaturage haba kubashishikariza ndetse no kuberekera, kugira ngo bose hamwe bafatanyije babashe kuyigeraho.
Intore 78 z’insigasiramuco z’umurenge wa Mushubati ni bo bagomba kwitabira urugerero.