Subscribe by rss
    Friday 20 April, 2018
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Jan 22nd, 2014
    Feature / featured1 / Latestnews / National | By gahiji

    Uburasirazuba: Abaturage barasabwa gukora cyane kuko intara yabo ifatwa nk’ikigega cy’igihugu

    Share This
    • Add to Delicious
    • Share on FriendFeed
    • Digg
    • submit to reddit
    Tags
    RwandaRwanda activitiesRwanda good governancerwanda governorRwanda harvestrwanda kayonzaRwanda launchingRwanda messageRwanda monthRwanda saving

    Guverineri w intara y’Uburasirazuba

    Guverineri w’intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette arasaba abaturage batuye muri iyo ntara gukora cyane kuko igihugu kibategerejeho byinshi bitewe n’uko iyo ntara ifatwa nk’ikigega cy’igihugu. Yabivugiye mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza tariki 20/01/2014, ubwo hatangizwaga ukwezi kw’imiyoborere muri iyo ntara.

    Guverineri w’uburasirazuba yavuze ko hari byinshi abatuye iyo ntara bagezeho kubera imiyoborere myiza yaranze u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko anabibutsa ko bakwiye gushyira imbaraga mu byo bakora kugira ngo bakomeze kwihaza ubwabo no guhaza igihugu muri rusange.

    Tugomba gukora cyane kuko igihugu

    Yagize ati “Tugomba gukora cyane kuko igihugu kidutezeho byinshi nk’abaturage b’intara y’Uburasirazuba by’umwihariko, ngira ngo muzi mwese ko intara yacu ifatwa nk’ikigega cy’igihugu ku buryo dukwiye gukora cyane”

    Guverineri yanavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwishimira intambwe u Rwanda rugezeho mu miyoborere myiza, kuko ubwabo ari n’abahamya b’ingaruka z’imiyoborere mibi yaranze u Rwanda uko ubutegetsi bwagiye busimburana mbere ya Jenoside. Uyu muyobozi yavuze ko iyo miyoborere myiza u Rwanda rufite ubu Abanyarwanda bakwiye kuyibyaza umusaruro ikababera umusingi w’iterambere.

    Mu biganiro byatanzwe mu muhango wo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza abaturage bibukijwe kugira uruhare mu kwicungira umutekano. Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza yasabye abaturage kujya batanga amakuru y’ahashobora kubera ibyaha bitaraba kugira ngo bikumirwe, avuga ko iyo ibyo bidakozwe bidindiza iterambere ry’abaturage n’iry’igihugu muri rusange.

    Abaturage banasobanuriwe kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda basabwa ko bayibera abambasaderi aho bari hose kuko ari gahunda ireba buri munyarwanda wese. Komiseri muri komisiyo y’igihugu y’itorero Umuraza Landrada yavuze ko abategetsi ba mbere ya Jenoside bari barabuze Ubunyarwanda, ari na yo mpamvu bateguye Jenoside bakanashishikariza abaturage kuyishyira mu bikorwa.

    Ukwezi kw’imiyoborere gusanze abaturage b’i Nyamirama nta bibazo bidasanzwe bafite uretse ikibazo cy’amazi meza bagaragaje ko kibabangamiye kuko hari abana bari basigaye basiba ishuri bagiye kuvoma bakirirwa bashaka amazi bukabiriraho.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kayonza Kimanuka Ronald yavuze ko ikibazo cy’amazi ku baturage b’i Nyamnirama kiri gushakirwa igisubizo, ku buryo mu cyumweru kimwe ngo kizaba cyabonewe umuti.

    Mbere yo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere mu ntara y’uburasirazuba abayobozi babanje gusura bimwe mu bikorwa by’iterambere byagezweho mu karere ka Kayonza birimo amatara yo ku mihanda ndetse n’inzu ya Women’s opportunity Center yubatswe n’umuryango utegamiye kuri leta Women for Women International hagamijwe guteza imbere abagore.

    Related News
    Tweet

    How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies

    Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time

    Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    France Ignores 39 Arrest Warrants for Genocide Suspects

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators
    • France Ignores 39 Arrest Warrants for Genocide Suspects
    • Parents Petition Norwegian Government over Uganda Arrests
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Arinaitwe: Uganda Intelligence Source from Butabika Mental Facility

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED