Ruhango: Iyo dusuwe n’abayobozi tubona ari ibitangaza, iterambere ryacu rikiyongera- Abaturage
Abaturage batuye akarere ka Ruhango, kuri bo ngo ntibisanzwe kubona umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru afata umwanya we akinjira mu rugo rw’umuturage akagenzura buri kamwe kandi ariko akugira inama zigufasha mu guhindura imyumvire n’imitekerereze.
Aba baturage bavuga ko akenshi bahurira n’abayobozi batandukanye mu nama, gusa ngo nabyo birabashimisha kuko ubundi mbere ya 1994 bitapfaga gukunda, ngo n’abo byakundaga wasangaga inama zibanda ku bitandukanya abanyarwanda aho kubashakira iterambere.
Ibi bikaba bishimangirwa na Nyaminani Innocent utuye mu kagari ka Kirengeri umurenge wa Byimana akarere ka Ruhango ubwo yatungurwaga no kubona umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse ahagaze imbere y’irembo rye amusaba ko amasura.
Uyu muturage yabwiye uyu muyobozi ati “iwacu ni karibi ntitujya twanga abashyitsiâ€, uyu muyobozi yarinjiye agera mu gikari.
Yatangiye asuhuza banyiri rugo, atangira kubabaza muri bimwe inzego zibanze zihora zikangurira abaturage birimo kugira amashyiga ya rondereza, mitiweli, ikaye y’imihigo n’ibindi. Aha yanasuye mu bikoni, ibiraro by’inka, nyuma y’ibi byose akaba yarafashe umwanya wo gushima no kuntenga ku byo yabonye bitameze neza, ubundi ajya n’inama y’ibyakorwa kugirango itarambere rikomeze.

Abaturage banishimira ko abayobozi babo babasura bakabamenya kuko nabyo ngo birushaho kubazamurira iterambere
Uretse uru rugo uyu muyobozi yasuye tariki ya 16/01/2014, yanasuraga ibikorwa bitandukanye bigaragaza itera mbere ry’abaturage akagira n’umwanya wo kubaganiriza abasaba gukomeza kwiteza imbere.
Nyaminani Innocent wasuwe n’umuyobozi w’intara bitunguranye, avuga ko ibi nta kibazo byagateye umuntu utekereza, kuko ngo kuri we yabifashe nk’isomo rikomeye bitewe n’uko yahungukiye ubumenyi bwinshi bumufasha mu kongera iterambere rye.
Ati “akimbwira ngo nze ansure, ubwoba bwa nyishe, ariko bitewe n’ukuntu yaje anganiriza nk’umuturage mugenzi wanjye natinyutse dutangira kuganira nk’abaziranye ndetse yewe angira inama koko ku bintu nanjye mbona ko nirengagije gukora, ubu nkaba ngiye kubivugurura iterambere rikiyongera.â€
Uretse kuba abayobozi bafata umwanya wabo bagasura abaturege mu ngo, ngo binafasha abaturage kumenya ababayobora.