Guverinoma irashaka guteza imbere akarere ka Rutsiro mu buryo bw’umwihariko
Abayobozi bo ku rwego rw’igihugu barimo abaminisitiri batatu bagendereye akarere ka Rutsiro tariki 24/01/2013 basura ibikorwa bitandukanye ndetse baganira n’abaturage hamwe n’ubuyobozi bw’akarere mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo guverinoma y’u Rwanda iherutse gufata cyo kureba icyakorwa mu buryo bwihuse kugira ngo imbogamizi akarere ka Rutsiro gafite zivanweho na ko kabashe gutera imbere nk’utundi turere.
Abo bayobozi barimo Minisitiri w’Umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi, Minisitiri ufite Ubucuruzi n’Inganda mu nshingano ze, François Kanimba na Minisitiri Seraphine Mukantabana, ushinzwe gucyura Impunzi no kurwanya Ibiza, bagejejweho bimwe mu bikorwa by’ingenzi byakorwa mu gihe cy’imyaka ibiri bikaba imbarutso y’iterambere mu karere ka Rutsiro hashingiwe cyane cyane ku byakurura abashoramari, ibitanga imirimo ku bantu benshi ndetse no kubyakorohereza akarere kugeza umusaruro ku masoko.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard yavuze ko kimwe muri ibyo bikorwa bikenewe ari ukwihutisha iterambere ry’umujyi w’akarere ka Rutsiro. Kugeza ubu icyamaze gukorwa ni igishushanyo mbonera kigaragaza agace umujyi uherereyemo. Akarere kifuza ko hagaragazwa ibibanza byo kubakaho, hagakorwa uduhanda tubigeraho ndetse hagashyirwaho amashanyarazi n’amazi ku buryo uwakenera kubaka muri cya kibanza nta zindi mbogamizi yagira kuko ibyangombwa byose byaba byarahageze.
Akarere kifuza ko imihanda iri hirya no hino mu karere ifite uburebure bwa kilometero 40 ihuza umuhanda munini wa kaburimbo ugiye gutangira kubakwa mu karere n’ikiyaga cya Kivu yatunganywa neza, kuri iyo mihanda hagashyirwaho amazi n’amashanyarazi.
Umujyi w’akarere ka Rutsiro ukeneye na gare ndetse n’isoko rya kijyambere kugira ngo koko uzabe usobanutse. Akarere gasanga kubaka isoko mpuzamahanga rya Maziba ari ikindi gikorwa gikenewe kandi kihutirwa kuko ryafasha mu bucuruzi bwambukiranya imipaka hagati ya Congo n’u Rwanda.
Ngo hakenewe n’irindi soko rya kijyambere ryakubakwa ahitwa i Gakeri ku muhanda munini wa Kaburimbo ugiye gutangira kubakwa mu mpera z’ukwezi kwa gatatu. Hakeneye no kubakwa ibyambu bya Ruhingo, Muramba n’ikindi cyakubakwa ku isoko rya Maziba.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yagaragaje ko akarere ayobora kakiri inyuma mu bijyanye n’amahoteli, dore ko nta hoteli n’imwe ibonekamo, ndetse n’iyo akarere katangiye kubaka kakaba kifuza gushyigikirwa mu kuyubaka kugira ngo irangire vuba.
Akarere kifuza ko hajyaho uruganda rutunganya ubuki rwakubakwa i Gakeri, kimwe n’urundi rwakubakwa mu mujyi wa Congo Nil no mu isantere ya Maziba ho gukusanyiriza no gutunganyiriza umusaruro w’isambaza n’amafi uva mu kiyaga cya Kivu.
Hifuzwa n’uruganda ruciriritse rutunganya ubwoya bukomoka ku ntama ziboneka mu bice by’imisozi miremire by’akarere ka Rutsiro, ndetse n’uruganda ruciriritse rutunganya amabuye y’agaciro. Izo nganda zibonetse ngo zatanga imirimo ndetse zikongerera agaciro bimwe mu biboneka mu karere ka Rutsiro.
Akarere gakeneye ahantu hatunganyijwe ho gukorera ubukerarugendo
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yabwiye abaminisitiri bamugendereye ko nta na hamwe akarere kagira hatunganyije, mu gihe nyamara akarere gafite ahagera kuri 26 haberanye n’ubukerarugendo.
Itsinda ryarebye ibikenewe mu karere ka Rutsiro byakwihutishwa mu gihe cy’imyaka ibiri ryatekereje ko hashyirwaho inzira abantu bazajya banyuramo bagiye gusura pariki igiye gukorwa mu mashyamba ya Gishwati na Mukura aboneka mu karere ka Rutsiro, hakabaho n’ahantu ho gucumbika haberanye n’ubukerarugendo (tourism camp sites) i Ruhingo, Bwinyana na Kinunu hagafasha abakorera ubukerarugendo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Gukora umuhanda uva mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro ukagenda ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu kugera i Rubavu, na byo ngo byatuma abantu bagenda iruhande rw’ikiyaga neza kandi uwo muhanda ugatuma ba mukerarugendo biyongera. Ikindi akarere gakeneye ni ubwato nibura butatu bwajya bufasha abakora ingendo zo mu Kivu.
Mu bijyanye n’ubukungu, ishoramari no kubona inguzanyo ngo biracyari hasi cyane cyane ku bantu bashaka gukora imishinga ibyara inyungu. Gushyira mu bikorwa ibikubiye mu gishushanyo cy’umujyi wa Rutsiro ngo bizatuma n’abagiye bagaruka kuko ikibazo akarere gafite ni uko n’abafashijwe kubona inguzanyo muri Hanga Umurimo, iyo bamaze kubona amafaranga bahita bajya gukorera mu mijyi cyane cyane iya Rubavu na Kigali.
Igihingwa cya kawa na cyo ngo gikeneye kwitabwaho, by’umwihariko hakubakwa uruganda rutunganya umusaruro uyikomokaho kugeza ku cyiciro cya nyuma. Hifuzwa n’uruganda rutunganya umusaruro w’inanasi mu murenge wa Musasa ndetse n’uruganda ruciriritse rutunganya ibikomoka ku mata i Kalumbi no muri Mukura.
Umuyobozi w’akarere yavuze ko i Rutsiro hera ingano, ibigori, ibirayi, icyayi n’urutoki, ariko ikibazo gihari ni uko abantu barenga imisozi myinshi babyikoreye ku mutwe bitewe n’uko nta buryo buhari bwo kugera kuri uwo musaruro no kuwugeza ku masoko neza. Mu karere hari imihanda igera hirya no hino ahantu hera ibyo bihingwa bitandukanye ifite uburebure bwa kilometero 154, ariko ngo ntabwo imeze neza cyane cyane ku binyabiziga.
Byukusenge ati “tukaba twumva iyo mihanda itunganyijwe byadufasha ko umusaruro wose wabonetse, abafite amamodoka bashobora kuhagera bakawutwaraâ€
Akarere ka Rutsiro kifuza guteza imbere ubworozi bw’amafi mu kiyaga cya Kivu buzwi ku izina rya kareremba bugera nibura ku byuzi 200. Ni ubworozi bw’amafi butanga umusaruro cyane ku buryo n’abandi baturage babubonye bakwitabira kubukora.
Nyuma yo kumva ibikubiye muri iyo raporo nk’uko byagaragajwe n’umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Minisitiri ushinzwe ubucuruzi n’inganda, François Kanimba yahaye icyumweru kimwe itsinda rihuriweho n’akarere ndetse n’inzego z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu kugira ngo babe barangije gukora inyandiko ikubiyemo ibyavugiwe muri iyo nama bijyanye n’ibikenewe mu karere ndetse n’ibitekerezo byatanzweho.
Kanimba yavuze ko agiye gutumizaho inama mu buryo bwihutirwa y’abayobozi barebwa n’ibibazo byagaragaye mu karere ka Rutsiro. Yifuje ko muri iyo nama akarere ka Rutsiro na ko kazaba gahagarariwe na bamwe mu bayobozi bako ndetse n’abandi bagakoreramo kandi bagasobanukiwe kugira ngo baganire n’inzego zitandukanye zifite inshingano zo gushyira mu bikorwa ibikenewe mu karere ka Rutsiro. Ibyemezo bizafatirwa muri iyo nama ngo bizashyikirizwa guverinoma bitarenze ukwezi kwa kabiri uyu mwaka kugira ngo ibifateho umwanzuro.