Subscribe by rss
    Wednesday 20 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Feb 20th, 2014
    Feature / featured1 / National | By gahiji

    Kabaya: Bageze ku rugero rwa 83,4 % besa imihigo ya 2013/2014

    Iyo uhamagaye abatuye umurenge wa Kabaya mu izina ry’ubutore ry”Indongozi barasubiza bati: “gukora ni kare”. Ibi bongeye no kubigaragaza muri uyu mwaka, aho baza ku isonga mu kwesa imihigo kuko imvugo yabo usanga ariyo ngiro.

    Kuba umwaka w’ingengo y’imali  wa 2013/2014 ugeze mu gihembwe cya 3 bakaba bageze kuri 83.4% ,biratanga icyizere ko imihigo bihaye izeswa neza, nkuko itsinda ry’akarere rigenzura ishyirwa mubikorwa ry’imihigo ribivuga.

    Ibi kugirango babigereho nuko bakorera hamwe nk’ikipi (team work) nkuko Mupenzi Esdras, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge abivuga. Ibi babishimiwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imali n’iterambere ry’ubukungu Mazimpaka Emmanuel kuri uyu wa 18 gashyantare wari uyoboye itsinda ryaje gusuzuma aho Indongozi za Kabaya zigeze zesa iimihigo.

     m_Bageze ku rugero rwa

    Iri tsinda rigizwe n’abakozi banyuranye, ingabo na police  rizigabanyamo amatsinda 3 azazenguruka imirenge yose asuzuma aho imihigo igeze. Hakazibandwa cyane mu kureba aho ibyari bikosheje mu igenzura riheruka bigeze bikosorwa.

    Uretse imihigo isanzwe yerekeye ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere myiza n’ubutabera hari izindi ngingo (cross cutting issues) zizibandwaho nk’imihigo y’ingo, imidugudu n’utugari; itangwa ry’ibyangombwa by’ubutaka; gukoresha ifumbire, kuvugurura urutoki, kuvana abantu mumanegeka, gutura mu midugudu, gufata amazi y’imvura no gukoresha rondereza na biogas.

    Hazanarebwa kandi uturima tw’igikoni, guteza imbere urubyiruko, guteza imbere abari n’abategarugori, kubakira abatishoboye, imitangire ya serivisi, ibikorwa by’indashyikirwa n’uburyo abana bitabira ishuri.

    Umurenge wa Kabaya ukunze kuza ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo ku mirenge 13 igize Akarere ka Ngororero, aho iyi ntebe uyimazeho imyaka 3 yikurikiranya.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED