Subscribe by rss
    Saturday 23 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Mar 15th, 2014
    Block4--ibikorwa-National / featured1 | By gahiji

    Musanze: Isoko ritanzwe neza rikorwa neza- Mayor Mpembyemungu

    Isoko ritanzwe neza rikorwa neza- Mayor Mpembyemungu

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Madamu Mpembyemungu Winifrida avuga ko isoko ritanzwe neza rikorwa neza.

    Ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi itatu  y’abagize utunama tw’amasoko tw’imirenge yo mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Kane tariki 13/03/2014,  umuyobozi w’akarere yabasabye kwirinda amarangamutima na ruswa mu gutanga amasoko kuko isoko ritanzwe mu mucyo na rwiyemezamirimo urikora  arikora neza.

    Madamu Mpembyemungu Winifrida  avuga ko amasoko yatanzwe mu buriganya agira ibibazo mu kuyakora  kenshi na kenshi ibyo rwiyemezamirimo akora abikora igice kugira ngo agaruze  amafaranga yatanze nka ruswa  mu bagize akanama k’amasoko.

    Yaboneyeho kubasaba  gushyira imbere inyungu z’abaturage  bakirinda amarangamutima na ruswa kandi bagakorera hamwe kuko mu gutanga amasoko ngo ni byiza ko abantu bumvikana bakarenga n’ibisanzwe bibatandukanya.

    Bibukijwe ko ari akazi gasaba ubwitange n’ubushobozi aho kugakora nabi wakarekera abandi; nk’uko Hitimana Theoneste, umukozi w’Ikigo  cy’Igihugu gishinzwe Amasoko (RPPA) abishimangira.

    Abagize utunama tw’amasoko tw’imirenge bagera 75 bahuguwe ku mabwiriza ajyanye no gutanga amasoko, uburyo bategura ibitabo by’amasoko n’uko bifungurwa, nk’uko itegeko ribigena bemerewe gutanga amasoko atarengeje miliyoni 10.

    Ndorimana Francois Xavier wavuze mu izina ry’abahuguwe, yasobanuye ko aya mahugurwa bungukiyemo byinshi by’ingirakamaro bizabafasha mu kazi bashinzwe ko gutanga amasoko. Ati: “Turishimira uburyo twakoraga duhuzagurika mu gutanga amasoko…nkeka ko ubwo buryo bugiye gukosoka kuko aya mahugurwa twabonye ashimishije kandi akaba ari ingirakamaro…”

    Banagaragaje ko bakeneye n’andi mahugurwa  cyane cyane amahugurwa ngiro (pratique) mu mitangire y’amasoko kuko ayo babonye ari muburyo bw’amagambo gusa (theorie).

    Aya mahugurwa  yateguwe n’akarere atangwa  n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amasoko  ku nkunga y’Umuryango w’Abadage w’Iterambere GIZ.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED