Nyamagabe: Inzego z’ibanze zirasabwa kubyaza umusaruro inkeragutabara.
Umuyobozi w’inkeragutabara mu ntara y’amajyepfo Colonel Kananga Jean Bosco arasaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu karere ka Nyamagabe gukoresha inkeragutabara mu bikorwa bitandukanye no kubungabunga umutekano by’umwihariko.
Ibi Colonel Kananga yabisabye abayobozi ku nzego zitandukanye zo mu karere ka Nyamagabe kuri uyu wa gatatu tariki ya 23/04/2014, mu nama y’umutekano yaguye yari yanatumiwemo abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bose.
Inkeragutabara ngo zifite inshingano zo gucunga umutekano ndetse no guharanira iterambere, bityo ngo zikaba zigomba kubyazwa umusaruro iwabo aho zituye, nk’uko Colonel Kananga akomeza abivuga.
Ati “Ubundi rero inshingano za reserve force (inkeragutabara) ni defence and development (kurinda n’iterambere). Iyo umutekano usesuye zikora ibintu bya development (iterambere) zifatanyije n’izindi nzego. Ariko iyo hakenewe umutekano niyo mpamvu bazita inkeragutabara. Ni ugutabara ahantu hose hakenewe umutekanoâ€.
Akomeza avuga ko inkeragutabara zifite ubumenyi mu gucunga umutekano zikesha amasomo ya gisirikari zize, bityo akazi zahabwa mu gucunga umutekano kose zikaba zagakora neza.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwagiriwe inama yo gukoresha inkeragutabara mu gucunga ko amarondo akorwa neza, bakagira uruhare mu kwita ku mutekano kuva ku rwego rw’akarere kugera ku midugudu.
Umuyobozi w’inkeragutabara mu ntara y’amajyepfo yasabye abayobozi kwegera inkeragutabara zikabyazwa umusaruro kandi abizeza ko n’ubuyobozi bwazo buzabafasha kuzikurikirana.