Ngororero: Gushyiraho abashinzwe umutekano mu tugari n’Imidugudu bizafasha kuwurinda
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero, inzego zishinzwe umutekano muri aka karere hamwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ikagize bemeranyijwe gushyiraho abaturage bashinzwe umutekano ku nzego z’utugari n’Imidugudu mu rwego rwo kuwubumbatira.
Ibi, babyiyemeje nyuma y’uko mu Rwanda hatangiye kugaragara ibikorwa bihungabanya umutekano kandi bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze babifite mo uruhare, bityo guhera mu midugudu n’utugari bikaba bizafasha gukumira icyahungabanya umutekano w’aka karere usanzwe ari mwiza.
Umuyobozi wa police mu karere ka Ngororero nawe yemeza ko umutekano ari wose kuko ngo ibyaha byagabanutse ku buryo bugaragara, ibikiboneka bikaba bikururwa no kunywa inzoga z’inkorano bituma habaho gukubita no gukomeretsa, nabyo bikaba bizagabanuka hifashishijwe izo nzego nshya.
Abo bazatoranywa kuri uwo murimo bagomba kuba inyangamugayo zizira amakemwa, bakazahabwa amahugurwa yihariye ndetse n’uburyo bw’itumanaho butishyura. Nubwo amarondo asanzwe akorwa muri aka karere, hari aho banenga imikorerwe yayo, ibi nabyo bikaba bizakosoka kubera abo bashinzwe umutekano.
Aba bakaba bagomba gukusanya amakuru yose ku buryo bwihuse kandi agasangirwa akanatangwa ku gihe. Kugira ngo ibi bishyirwe mu bikorwa, abayobozi b’imirenge bahawe icyumeru kimwe bakaba batanze raporo y’abo bantu uhereye kuwa 28 Mata 2014, abatowe bagahita bahabwa amahugurwa n’ibikoresho.