Subscribe by rss
    Saturday 16 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, May 30th, 2014
    Feature / featured1 / National | By gahiji

    Gatsibo: Ubufatanye n’inzego z’umutekano mu gukumira ibyaha buhagaze neza

    m_Ubufatanye n’inzego z’umutekano mu gukumira ibyaha buhagaze neza

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo n’inzego z’umutekano basuzuma aho ubufatanye bugeze mu gukumira ibyaha

    Inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Gatsibo hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, batangaza ko ibyaha biri kugabanuka muri aka karere bitewe n’ubufatanye hagati y’izi nzego bwashyizwemo ingufu.

    Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki 27 Gicurasi 2014, ubwo itsinda riturutse ku rwego rw’Intara y’iburasirazuba, ryari mu gikorwa cyo gusuzuma aho Akarere ka Gatsibo kageze gashyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye na polisi y’igihugu mu ikumira ibyaha.

    Nyuma yo kwakirwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, iri tsinda ryasobanuriwe ndetse rinagaragarizwa ibikorwa byose byakozwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye na polisi y’igihugu.

    Senior Spt Nsengiyumva Benoit uhagarariye Polisi, ku rwego rw’Intara y’iburasirazuba, aganira n’itangazamakuru, yavuze ko ubu bufatanye hagati y’inzego z’umutekano, ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’abaturage muri rusange bugeze ku kigero gishimishije.

    Yagize ati:” Turashimira cyane uruhare rw’abaturage badahwema kutugezaho amakuru mu gihe bobonye ahari gukorerwa ibyaha, twasabye ko abaturage bajya batangira amakuru ku gihe kandi barabikora kuko aho ibyaha byagiye bikumirwa ndetse n’ababyihishe inyuma bagafatwa ni abaturage ubwabo babigizemo uruhare”.

    Iri tsinda ryashimye Akarere ka Gatsibo kuba kagerageza gukumira no kurandura ibiyobyabwenge kifashishije gahunda y’ijisho ry’umutanyi, aho usanga ubufatanye bw’inzego zose mu kubirandura.

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED