Subscribe by rss
    Friday 22 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Jun 4th, 2014
    Feature / featured1 / Latestnews / National | By gahiji

    Gatsibo: Abari abakozi b’ibitaro bya Kiziguro bishwe muri Jenoside baributswe

    Urwibitso rwa Kiziguro ahashyinguye imibiri irenga ibihumbi 12 y’abazize Jenoside

    Urwibitso rwa Kiziguro ahashyinguye imibiri irenga ibihumbi 12 y’abazize Jenoside

    Ubutumwa bwo kwigirira icyizere, gukomera no gukomeza kwiyubaka nibwo bwahawe imwe mu miryango yabuze ababo bari abakozi b’ibitaro bya Kiziguro mu gihe cya genocide yakorewe Abatutsi.

    Ubu butumwa bwahawe iyi miryango kuwa gatanu w’icyumweru gishize, ubwo hari mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi b’ibitaro bya Kiziguro biherereye mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, aha I Kiziguro hakaba harabereye ubwicanyi ndengakamere mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

    Igikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi b’ibitaro bya Kiziguro cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka, rwahereye ku bitaro bya Kiziguro rwerekeza kuri kiriziya ya Kiziguro ahanatuwe igitambo cya misa yo gusabira abakozi b’ibi bitaro bahaguye.

    Uru rugendo rwakomereje ku rwibutso rwa Kiziguro ahashyinguye imibiri y’abishwe bagera ku bihumbi 15000 maze bashyira indabo ku mva z’abaharuhukiye. Abakoranye naba nyakwigendera bakaba bagarutse ku murava bakoranaga batanga ubuzima nyamara bo bakaza kubwamburwa.

    Dr. Mukama Diocles, umuyobozi w’ibitaro bya Kiziguro yasabye imiryango y’ababuze ababo kwihangana no gukomera. Yavuze  ko igikorwa nk’iki gituma imiryango y’abari abakozi babona ko hari abo basigaranye. Ngo kwibuka abakozi bagenzi babo bishwe muri Jenoside bituma imiryango yabo yasigaye yumva ko hari abantu bayiri hafi bityo ntikomeze guheranwa n’agahinda.

    Abakozi b’ibitaro bya kiziguro mu rugendo rwo kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside

    Abakozi b’ibitaro bya kiziguro mu rugendo rwo kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside

    Padiri mukuru wa paruwase Gatolika ya Kiziguro, yasabye abakirisitu n’Abanyarwanda muri rusange kubaha ubuzima bwa buri wese hagamije kwirindwa amahano nk’ayabaye. Yagize ati:” Ubundi cyaraziraga gukorera icyaha mu nzu y’Imana, ariko abicanyi bamariyemo abantu b’inzirakarengane. Ubuzima Imana yahaye umuntu ntawe ufite uburenganzira bwo kubumuvutsa”.

    Mu ijambo ry’umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwimpuhwe Esperance yasabye buri wese guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho, bagaharanira kwigira by’umwihariko ku bacitse ku icumu kuko kwigira ari intsinzi ikomeye ku muntu utarabifurizaga kubaho.

    Igikorwa nk’iki cyanakozwe umwaka ushize hakaba harakusanijwe amafaranga asaga miliyoni agashyikirizwa imirenge kugira ngo afashe abacitse ku icumu. Kuri ubu nanone hakusanijwe agera kuri miliyoni isaga 1, aya mafaranga akazifashishwa mu kuremera abo mu miryango y’abakoraga kuri ibi bitaro hakanazubakwa ahazajya hibukirwa aba bakozi ku bitaro.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED