Subscribe by rss
    Sunday 17 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Jun 13th, 2014
    featured1 / Latestnews / National | By gahiji

    Rusizi: Ibitaro bya Gihundwe byibutse ku nshuro ya 3 abari abakozi babyo bazize Jenoside

    m_Ibitaro bya Gihundwe byibutse ku nshuro ya 3 abari abakozi babyo bazize Jenoside

    Kwibuka abari abakozi  b’ibitaro bya Gihundwe bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, byabanjirijwe n’ijoro ryo kwibuka, ahatanzwe ubuhamya bunyuranye bw’ubugome bukabije  bwabereye kuri ibyo bitaro byari bicyubakwa bitaranatangira gukorerwamo hakiri ivuriro, interahamwe zikaza zikica bamwe mu bahakoraga.

    Abibutswe ni abantu 5 barimo 2 bari abubatsi b’ibyo bitaro ,hibukwa kandi 2 bari abakozi,umwe akora ku kigo nderabuzima cya Nkombo, undi akaba yarakoraga ku kigo nderabuzima cya Rusizi, bakaba banibuka kandi uwari umuyobozi w’Akarere k’ubuzima ka Cyangugu  k’icyo gihe Docteur Ignace Gapfizi.

    Nyuma y’ijoro ryo kwibuka, abakozi b’ibitaro bya gihundwe, abayobozi banyuranye mu karere ka Rusizi, abaturanyi, inshuti z’ibitaro bya Gihundwe n’iz’imiryango ya banyakwigendera bakoze urugendo rwo kwibuka rwageze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kamembe aho bashyize indabo bakanunamira inzirakarengane z’abatutsi 999 zihashyinguye.

    Abafashe amagambo bose, byaba mu buhamya  bwatanzwe ndetse no muyandi magambo yahavugiwe bamaganye abakoze Jenoside bageze n’aho bica ababavuraga batitaye ku buzima nyamara bo babasubizaga igihe babaga barwaye, bakarenga kuri iyo neza bakabica.

    Muganga mukuru w’ibitaro bya Gihundwe, Docteur Nshizirungu Placide, yavuze ko bibababje bikaba ari n’agahomamunwa kuba hari n’abantu bakoraga umwuga w’ubuvuzi ,barize n’amashuri ahanitse muri urwo rwego, bazi agaciro k’umuntu, nyamara bakaba ari bo bambura abandi ubuzima babajijije gusa uko Imana yabaremye, birengagije ko ubuzima butangwa n’Imana yonyine, umuntu akaba adafite uburengenzira bwo kwambura undi ubuzima atamuhaye.

    Docteur Nshizirungu yanavuze ko umuntu uvura icya mbere aba ashinzwe ari ukwita ku magara y’abandi, avuga ko kubona bene uwo muntu ubundi ushinzwe amagara y’abandi ari we uhindukira akabica, bitabona uko bivugwa, biteye umubabaro n’agahinda gakomeye.

     Yakomeje atanga ubutunwa, haba ari ku baganga bakorana, ndetse n’abandi ko bagomba guharanira gutanga ubuzima kandi bwiza, ababwira ko kizira kikaziririzwa kuba umuntu yakwica umuntu yagombye kuba aha ubwo buzima,asaba abaganga bose guharanira kuba inyangamugayo mu kazi kabo no guharanira ko serivisi batanga zarushaho kunoga kugira  ngo berekane itandukaniro riri hagati y’umuganga w’ubu na bariya umuntu yakwita ingirwabaganga bijanditse muri Jenoside bikagera n’ubwo bamwe bica na bagenzi babo bakoranaga.

    Umuyobozi wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside muturere twa Rusizi na  Nyamasheke NSHIMIYUMUKIZA  Michel wari uhagarariye umuyobozi w’Akarere,  yashimiye abarokotse Jenoside ko n’ubwo bagihura n’ingaruka zikomeye zayo ariko bakomeje kugaragaza kwiyubaka no kwikomeza mo icyizere cyo kubaho kandi neza, asaba ko umuntu wese urangwa n’umutima w’urukundo yakomeza kwita ku barokotse Jenoside batishoboye cyanecyane inshike,  avuga ko n’Akarere ka Ruizi kazakomeza gukora ibishoboka byose kakazitaho,aboneraho no gushima ibitaro bya Gihundwe byateguye iki gikorwa.

       Nyuma y’iyo mihango,habayeho no gushyikiriza umusaza Rutakamize  Bernard inzu yakodesherejwe mu kagali ka Burunga ,umurenge wa Gihundwe,akaba yarakodesherejwe aho kuba mugihe inzu y’ubakirwa itaruzura,igikorwa uwo musaza yabashimiye cyane. Naho umukecuru  Mukantagara  Athanasie,utuye mu murenge wa Giheke bamu shyikirije inzu ifite agaciro ka miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda yubakiwe n’ibitaro bya Gihundwe na we akaba yabibashimiye, dore ko umugabo we ari umwe mububakaga ibi bitaro muri Jenoside akaza kuhicirwa.

    Usibye inzu yashyikirijwe  Mukantagara n’iyakodesherejwe  igihe cyumwaka  umusaza Rutakamize Bernard,ibitaro byashyikirije ubuyobozi bw’umurenge wa  Kamembe  cheque y’ibihumbi 80 by’amafaranga y’uRwanda yo gukomeza kwita ku isuku y’u Rwibutso.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED