Kamonyi: Abajyanama barasabwa kwegera abaturage kugira ngo bungurane ibitekerezo
Mu mahurwa ku mikorere n’imikoranire y’Inama njyanama n’abaturage, yateguwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora; abavuga rikumvikana bo mu karere; bagaraje ko abajyanama bategera abaturage ngo babumve.
Muri aya mahugurwa yabaye tariki 23/6/2014, abavuga rikumvikana, bagizwe n’abanyamadini n’abandi bantu bafite aho bahurira n’abaturage, batangaje ko nubwo mu karere hagaragara ibikorwa by’iterambere; abaturage batazi imikorere y’abajyanama bigatuma batabacishaho ibitekerezo n’ibibazo bya bo.
Mu gihe mu nshingano z’abajyanama harimo kuvugana n’ababatoye bakumva ibibazo byabo bakabizamura mu nama njyanama bakabifatira umwanzuro ndetse bagasubira mu baturage kubabwira uko byabibazo byakemutse.
Ngo gahunda za Leta n’ibyemezo by’Inama Njyanama abaturage babigezwaho n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’ab’imirenge. Aba nabo ngo bakaza bategaka ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo byemezo, aho kugira ngo abajyanama baze babyunguraneho ibitekerezo.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi akaba n’umwe mu bajyanama b’akarere Rutsinga Jacques, ahamya ko abajyanama bazana ibyifuzo biturutse mu mirenge bahagarariye, ariko kubw’inshingano zindi bafite, babura umwanya wo kubamenyesha ibyemezo by’Inama njyanama, bagahitamo kubimanika ku biro by’imirenge kandi hagerwa n’abaturage bacye.
Uyu muyobozi arasaba abajyanama bagenzi be kwikosora bagashaka umwanya wo kwegera abo bahagariye kuko baba barabatoye babizeye. Aragira ati “ibikenewe n’abaturage abajyanama barabizana, ariko gusubira mu baturage kubabwira ngo ibyo mwantumye bigeze aha ntago babikora 100%â€.
Arabasaba kujya bafata umwanya bakajya kwifatanya n’abaturage mu bikorwa rusange nk’umuganda, Inteko z’abaturage z’utugari no mu nama Njyanama z’imirenge; kuko byabafasha kubaganiriza ku byemezo by’inama njyanama no kubasaba ibitekerezo byo kujyana mu nama Njyanama iterana buri gihembwe cyangwa ikindi gihe bibaye ngombwa.
Uku kudaha agaciro inshingano bijya bigaragara mu batowe, ngo nibyo bituma Komisiyo y’igihugu y’amatora itanga amahugurwa y’uburere mboneragihugu ku nzego zitorwa n’abaturage, kugira ngo babibutse kwita ku nshingano z’imirimo bashinzwe kandi bibutse n’abaturage gutora uzabagirira akamaro.
 Aya mahugurwa ku mikorere n’imikoranire y’inama njyanama n’abaturage, aje mu gihe hitegurwa amatora y’inzego z’ibanze mu ntangiro z’umwaka wa 2016.